Polisi iratanga ishusho y’umutekano wo mu muhanda mu minsi mikuru, isaba abaturage gukomeza kwitwararika mu isozwa ry’umwaka wa 2025
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko umutekano wo mu muhanda mu minsi mikuru ya Noheli wagenze neza muri rusange, n’ubwo hagaragaye impanuka nkeya zahitanye ubuzima bw’abantu.
Yavuze ko kuva mu bihe bya Noheli kugeza ubu, habaye impanuka enye (4) zahitanye abantu batatu, barimo n’abana, anibutsa ko n’ubwo ari igihe cyo kwishima, umutekano ukwiye gukomeza kuba ku isonga.
Ati: “Igihe cyo kwishima ntigikwiye kubamo agahinda ako ari ko kose.”

ACP Rutikanga yasabye abakoresha umuhanda bose gukomeza kwitwararika, birinda umuvuduko ukabije, ubusinzi bwo gutwara ibinyabiziga no kudaha agaciro amategeko y’umuhanda, cyane cyane mu gihe igihugu kigeze mu mpera z’umwaka.
Yagarutse kandi ku myitwarire myiza yagaragajwe n’abanyarwanda muri iyi minsi mikuru, ashima ko nta rugomo rukabije rwagaragaye, ndetse n’ubusinzi bukabije bukaba butararanze abaturage nk’uko byagiye bigaragara mu bihe byashize.
Ati:
“Nta rugomo rukabije twabonye, ndetse n’ubusinzi bukabije ntibyaranze iyi minsi mikuru. Turashimira abanyarwanda ku myitwarire myiza bagaragaje.”
Yasoje asaba abaturage gukomeza uwo murongo mwiza, by’umwihariko kuri uyu munsi wo ku wa 31/12/2025, ari nawo usoza umwaka, abasaba kwinjira mu mwaka mushya batekanye kandi mu mahoro.
Yagize ati:
“Abanyarwanda bakomeze kwitwararika, binjire mu wundi mwaka amahoro. Polisi ihari kubafasha kwishima, ariko batabangamiye abandi, cyane cyane ituze rya rubanda.”
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zigamije kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, isaba buri wese kugira uruhare mu kwirinda impanuka n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

