Huye: Umuturage aratabaza nyuma yo kubura Service mu murenge wa Simbi – Haribazwa impamvu Gitifu Uwumukiza akomeje kumusiragiza
Mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Simbi, umuturage witwa Mukanziga Taciana aratabaza inzego bireba, avuga ko yatsinze urubanza yaburanyemo na Maniraguha Innocent, utuye mu Murenge wa Simbi, Akagali ka Cyendajuru, Umudugudu wa Rugarama, ariko icyemezo cy’urukiko ntigishyirwe mu bikorwa.


Mukanziga Taciana avuga ko yiyambaje Gitifu w’Umurenge wa Simbi, Madamu Uwumukiza Marie Jeanne, kugira ngo amufashe gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko nk’umuhesha w’inkiko utaramwuga, ariko akavuga ko yamwimye service inshuro nyinshi.
Uyu muturage agaragaza ko kutashyirwa mu bikorwa kw’icyemezo cy’urukiko byahaye Maniraguha Innocent ubwigomeke, aho avuga ko kugeza ubu akomeje kwigaba mu murima we, yangiza ibiti birimo ikawa n’imyaka imaze igihe ihinzemo.

Anavuga ko Maniraguha yirirwa yigamba avuga ko azatema umuntu wese wagerageza kumubuza ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Itangazamakuru rya Hanga News ryifuje kumenya icyo Gitifu w’Umurenge wa Simbi abivugaho. Mu butumwa bugufi bwa WhatsApp, Madamu Uwumukiza Marie Jeanne yagize ati:
“Kuwa kabiri tariki ya 30/12/2025 saa 14h, uwo muturage azazane irangizarubanza mufashe.”
Umunyamakuru yongeye kubaza niba koko uwo muturage azahabwa ubufasha, cyane ko yari amaze igihe amwizeza bikarangira atamufashije.
Gitifu asubiza ati:
“Azaze mbirangize bive mu nzira.”
Amakuru Hanga News ikesha abaturage avuga ko Mukanziga Taciana yagiye ashaka Gitifu kenshi akamubura, bigatera kwibaza impamvu uyu muyobozi akomeje gusiragiza ikibazo cy’umuturage, mu gihe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse gusaba abayobozi guha abaturage service inoze, anasaba ko utabishoboye yasezera cyangwa agasezererwa ku kazi.
Ubwo iyi nkuru yatunganywaga saa 18h50, Gitifu yohereje ubutumwa bushya ku munyamakuru agira ati:
“Ejo ku wa Gatatu nzakorera ku Kagali ka Cyendajuru. Azaze mu gitondo tuhahurire nanamumeye. Mubwire ko nabivuganye na ES Cell.”
Ubu butumwa bwaje nyuma y’uko umunyamakuru amubajije impamvu umuturage yari yamuhaye gahunda ariko akamubura.
Hanga News izakomeza gukurikirana iki kibazo, aho kizakemukira ikazabimenyesha abasomyi bayo mu yindi nkuru.

