Kigali:Habyarimana Juvenal yakanguriye abakirisitu ba ADEPR kubohoka bagahana imbabazi

Itorero ADEPR mu Rwanda rivuga ko ryiyemeje gufasha abanyarwanda mu rugamba “rutoroshye” rw’isanamitima mu komora ibikomere byatewe n’amateka babayemo.

Abanyarwanda bafite ibikomere byatewe na jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi bibazo nkuko byemezwa n’abahanga mu by’amateka, Habyarimana Juvenal umuyobozi wungirije  ushinzwe imiyoborere mu karere ka Nyarugenge, ayasabye abakirisitu mu itorero rya ADEPR gutera intwambwe bagahana imbabazi mu rwego rwo kwimakazi ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda”.

Uretse jenoside yakorewe abatutsi, ibyo bikomere binaterwa no kurwara indwara zidakira, ubushomeri, gutakaza umurimo, ubupfakazi n’ibindi.

Ibi yabivugiye mu giterane cya ADEPR , cyateranye uyu wa 22/10/2022 mu murenge wa Kigali , aho hitabiriye abakirisitu basaga 500, abayobozi mu nzego z’ibanze, inzego z’umutekano (Polisi) na Dasso.

Iki giterane cyahariwe Ukwezi “K’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda”.

Abantu 270  barimo abakirisitu n’abataribo imbere y’imbaga basabanye imbabazi, hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bapfukamye hasi batura  bemera ko bishe abantu basaba imbabazi , abo biciye nabo bari kumwe imbere y’imbaga bemeye imbazi barazitanga, abapasiteri babaha umugisha igikorwa bakoze bacyereka Imana babasabira gukomeza kuba umwe.

Mubatanze ubuhamya bwakoze kuri benshi uwitwa Mukamazimpaka Mwamine ufite Imyaka 55, yavuze ko yashatse mu bwoko bw’abatutsi ariko 1994 bamwiciye abana n’umugabo abura Aho yegamira agahorana agahinda , ubu yararuhutse kubera ADEPR yamwegereje iramuhumuriza.

Ntirushwa Christopher ,Gitifu w’umurenge wa Kigali yashimiye ababohotse batera intambwe idasubira inyuma ,abasaba gukomeza gusigasira no kubumbatira ubumwe bwacu nkuko umukuru w’igihugu Perezida Kagame avuga ko abanyarwanda twahisemo kuba umwe.
Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yatangaje ubushakashatsi isanzwe ikora buri myaka itanu,bwemeje ko ubwiyunge bumaze kugera kuri 94.7% ,buvuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe mu mwaka wa 2010 intambwe yari kuri 82.3%.

Umuyobozi w’itorero” ADEPR mu Rwanda ashimira abakirisitu bateye intambwe yo gusaba imbabazi no kubabarira.
Habyarimana Juvenal ubwo yashishikarizaga n’abandi gutera intambwo yo gusaba imbabazi no kubabarira.
Gitifu Ntirushwa ashimira abakirisitu basabye imbabazi ndetse n’abazitanze.
Umubyeyi uri ku ruhembe ry’ishuri ry’ubumwe n’ibwunge muri ADEPR
Umubyeyi Mwamine watanze ubuhamya bwakoze benshi ku mutima.
Bamwe mubasabye imbazi bapfukamye imbere y’imbaga.
Basabye imbabazi baranazihabwa.
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi gahunda.
Abakirisitu bitabiriye uyu muhango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *