Abanyerondo b’Umurenge wa Kigali bambitswe umwenda mushyashya
Umurenge wa Kigali,akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, bari gushimirwa ko besheje umuhigo w’umujyi wa Kigali.
Ibi babishimiwe mu muhango wo kwambika abanyerondo basaga 200 b’umurenge wa Kigali umwambaro w’irondo mushya.
N’umuhango wabaye kuri wa 22/10/2022 witabirwa n’abayobozi batandukanye ,barimo Dasso, Polisi,abaturage, ndetse n’abakuru b’imidugudu yose, Inkeragutabara , n’izindi nzego.
Uhagarariye Inkeragutabara mu ijambo yagejeje ku banyerondo nuko yabashimiye ko besheje umuhigo. abasaba kuba intangarugero mu kazi bakora ko gucunga umutekano ,ati:””Mukore kinyamwuga Kandi mujye mutangira amakuru ku gihe kubyo mubona byahutaza umutekano w’abaturage”.
Ntirushwa Christopher, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali yagize Ati:”Mbere ya byose ndabashimiye, uyu n’umuhigo umurenge wa Kigali twesheje kuko umujyi wa Kigali wasabye ko irondo rya buri karere rigomba guhuza umwambaro, Nyarugenge uko ubushobozi buboneka buri murenge uri guhindura bakambara uwo twemeje, natwe rero turishimye intambwe duteye n’instinzi igomba kuduha imbaraga zo gukomeza kubungabunga umutekano”.
Uyu muhango wasojwe na morale, ari nako abanyerondo biyambura umwambaro usaje bambara umushya bakomeza akazi Kano nkuko bisanzwe.







