Abagore b’i Kigali bakora umwuga w’Ubumotari bagize itsinda Ndabaga Winners (CBC) basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi
Ubuyobozi bwa Koperative y’abamotari umurimo unoze binyuze mu itsinda ry’abagore bakora umwuga b’Ubumotari mu mujyi wa Kigali (Ndabaga Winners CBC), bibutse ku nshuro ya 31Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Uyu muhango wabaye kuri uyu kane tariki ya 29/5/2025 witabirwa n’abayobozi ndetse n’abakozi b’amakoperative y’abamotari hano mu mujyi wa Kigali.

Aba bamotari y’igitsina gore (Ndabaga Winners CBC) basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ndetse basobanurirwa amateka y’u Rwanda, agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo inzirakarengane zirenga miliyoni zicwaga zizira uko zavutse.

Nyuma yaho bashyize indabo ku mva, banunamira imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi basaga ibihumbi 250 bazize Jenoside, iruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali.

Abitabiriye uyu muhango banahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, urugendo rwo kwiyubaka.

Habiryayo Patrick Aloys umwe mu bayobozi muri koperative z’abamotari hano mu mujyi wa Kigali, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenosdie yakorewe Abatutsi rwa Kigali,yabwiye HANGA NEWS ko baje ku rwibutso rwa Gisozi kugira ngo basobanukirwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bayigireho.

Ati:“Twaje hano n’abagore bakora umwuga b’Ubumotari kugira ngo turusheho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi,benshi mu bamotari n’urubyiruko twiyemeje kujya dusura inzibutso za Jenoside, tugasobanukirwa amateka yaranze igihugu cyacu kugira ngo tuyigireho kandi tuyakuremo amasomo adufasha gutanga umusanzu wacu mu kubumbatira ibyo twagezeho.Turi mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, turaza kugenda tuzana amatsinda atandukanye cyane urubyiruko rw’abamotari kugirango bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nibwo bizabafasha guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside”.

Mukanyana Rose, perezidante w’itsinda ry’abagore bakora umwuga b’Ubumotari aganira na HANGA NEWS yagize ati:”Tuzahora tubizirakana, tuzahora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi tuzahora twigira ku mateka y’igihugu cyacu tuyavomemo imbaraga zo guharanira ubumwe n’iterambere by’Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko Ndabaga Winners CBC ari itsinda ry’abagore bavutse vuba bamaze imyaka ibiri barimo kugenda biyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ati:”Mu rwego rwo kwibuka twiyubaka, twumviye impanuro z’umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa perezida Kagame Paul, turatinyuka twigira ku mugore uzwi mu mateka y’u Rwanda witwaga Ndabaga …. rero natwe turakataje hamwe n’imiyoborere myiza y’igihugu tuzatsinda ubukene”.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250,000 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside. Ni rumwe mu nzibutso nini mu gihugu, rukaba ahantu hibukirwa abazize Jenoside no kwigira ku mateka kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

