Rulindo: Bari guhashya ubukene n’imirire mibi ku bwa Send a Cow

Kuri uyu wa 26/5/2022 mu karere ka Rulindo umuryango Send a cow binyuze muri Jersey Inka nziza zikamwa wahaye abavuzi b’amatungo (veterinary) ibikoresho bizabafasha mu gikorwa cyo gutera intanga za Jersey ndetse no gutera insoro hakavuka inka za Jersey zuzuye. Ibi bikoresho bikaba bitanzwe nyuma y’amahugurwa aba bavuzi b’amatungo bahawe ndetse kuri bo bakaba bavugako ari intambwe ikomeye batejwe n’uyu muryango Send a cow kuko ubumenyi bari basanzwe bafite bwibandaga ku byo bize mu mutwe gusa ariko kuri ubu uyu mushinga ukaba waratumye bakora ibyo bize batabibona.Amizero Josianne, veterineri wo mu murenge wa Mbogo ni umwe mu bahawe ibi bikoresho avugako ibi bikoresho bigeye kumufasha kwihutisha igikorwa cyo gutera intanga,anavugako yungutse ubumenyi bwinshi kuko ngo yigishijwe uburyo yabikora neza, ashimira cyane umushinga Send a Cow kuko ngo watumye babasha kubona ubumenyi mu gihe byari bigoye ukaba ubagejeje kuri byinshi.

Uwumukiza Eric nawe wo mu murenge wa Tumba yunga mu rya mugenzi we Josianne ati:” Ibi bikoresho duhawe bigeye kutworohereza mu gutera intanga kandi binadufashe kugera kubaturage vuba kuko tubyifitiye mu rugo (…)”. Eric nawe ashimira uyu mushinga wa Send a Cow wabahaye amahugurwa ngo kuko mu ishuri bigaga mu magambo ariko umushinga wabahaye ubumenyi ngiro.Ndayambaje Eugene, akaba ari umuyobozi mu mushinga Send a Cow ariko by’umwihariko akaba umuyobozi w’umushinga Jersey Inka nziza zikamwa. Asobanura kandi ko uyu mushinga kugeza ubu ukorera mu turere twa Nyanza, Nyaruguru, Rulindo, Rwamagana, Kayonza ,Bugesera na Nyamagabe hari umushinga witwa Orora neza. Avugako uyu mushinga w’Inka Nziza zikamwa watangiye mu mwaka 2021 ufite intego zo kurwanya ubukene ndetse no kuzamura imirire myiza mu bafatanya bikorwa bawo, uyu mushinga ukaba ufasha abaturage ibihumbi 12.Kuri ubu aba maze guhugurwa n’uyu mushinga mu karere ka Rulindo bakaba ari abavuzi b’amatungo 16 barimo 4 bahawe ibikoresho uyu munsi bifite agaciro k’amafaranga asaga Miliyoni 8.Tubibutseko ibi bikorwa byose biba ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, aho umuryango Send a Cow watangije umushinga Jersey Inka Nziza ugamije kuvugurura inka binyuze mu gutera intanga za Jersey ndetse no gutera insoro hakavuka inka ya Jersey yuzuye.
[5/27, 10:38 AM] Nonaha Rutonde: Rulindo: Bari guhashya ubukene n’imirire mibi ku bwa Send a Cow.

Inkuru ya: Kabera Samson

Hatanzwe icyemo cy’ishimwe.
Byari ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *