Rwezamenyo: Camera z’umutekano zimaze Imyaka ibiri zidakora -Abacuruza ibiyobyabwenge baragarutse
Abaturage batuye mu murenge wa Rwezamenyo uri mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko bafite impungenge bitewe na camera z’umutekano zitagikora, bakavuga ko bishobora kuba intandaro yo kwiyongera kw’ibyaha by’urugomo izi camera zari zigamije kurwanya.
Murenzi Jean Pierre HANGA NEWS yasanze mu gace bita Matimba, yagize ati“Abacuruza ibiyobyabwenge baragarutse, dukeneye ubuvugizi kuko abantu bose barabizi ko zitagikora ku buryo nta muntu ukizitinya nka mbere zikijyaho.”

Umwe mu banyerondo twaganiriye yatubwiye ko hari izi camera zabafashaga cyane mu kazi kabo, ati “Izi camera zifite akamaro kanini, kandi raporo y’uko zitagikora yarakozwe, bakwiye gushyiramo imbaraga zikongera gukora.”
Umuyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose, kuva umwaka ushize wa 2021 avuga ko iki kibazo bakizi ndetse isoko ryatanzwe kugira ngo zizakorwe ariko amaso yaheze mu kirere.
Ati “Isoko ryazo ryaratanzwe, murabizi uko amasoko atangwa kubera ko amafaranga azikoreshwaho ni ay’abaturaege, kandi aba ari aya Leta ku buryo aba agomba gukoreshwa mu mucyo, rero twatanze isoko abazaritsindira bazaza bazikore ariko turifuza ko bikorwa vuba.” Kuva ya vuga ko isoko ryatanzwe umwaka urashize ntakirakorwa.
Abatuye aka gace barimo gusaba leta ko yabafasha izi camera zikagaruka kuko zatwaye akayabo zigirwa , baribaza impamvu ubuyobozi bureberera Kandi zari zifite akamo ko gucunga umutekano no gukumira indaya n’amabandi ashikuza mu muhanda batibagiwe n’abahagarara ku muhinda bacuruza ibiyobyabwenge mu Ijoro.

