Dr Frank Habineza afite ikibazo cy’umurwanashyaka we waburiwe irengero mu karere ka Bugesera

Kandida Perezida, Hon.Dr Frank Habineza ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gasabo, yagaragaje ikibazo afite gikomeye cyo kuba hashize Imyaka irenga 10 umurwanashya we witwa Jean Damascene Murwanashyaka aburiwe irengero.

Yabigarutseho , Tariki ya 22/6/2024 ubwo yagaragazaga imigabo n’imigambi ye, hamwe n’ishyaka abereye ku Isonga riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda” (DGPR).

Yagize ,ati:”U Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga ajyanye no kubura kw’abantu , ntabwo byumvikana kuba iri tegeko ritubahirizwa natwe dufite umurwanashya twakomeje gushakisha amakuru ariko twarahebye , tumaze Imyaka irenga 10 aburiwe irengero yabuze atuye mu karere ka Bugesera ”.

Dr Frank Habineza, yakomeje asobanura ko natsinda amatora iki kibazo azagishyiraho akadomo, Ati:”Muri manifesto yacu, nuko amazeserano mpuzampahanga u Rwanda rwashyizeho umukono tuzayashyiramo imbaraga kuburyo nta muntu uzongera kuburirwa irengero”.

Yakomeje avuga ko  bazashyiraho ikigeza mpozamarira kuburyo umuryango ugize  iki kibazo bawufasha, Ati:”Tuzashyiraho ikigega cyihariye kuburyo umuryango ugaragaje ko ufite umuntu wabo wabuze, tuzamushaka kuburyo bushoboka  mu gihe bigaragaye  ko yabuze tumugenere nka Miliyoni 100 z’impozamarira icyo gihe bizagaragara  ko leta ariyo ifite uburangare”.

Iri jambo yavuze ryashimishije bamwe mu bavuganye na HANGA NEWS batifuje ko dushyira imyirondoro mu nkuru , bavuze ko iki kibazo gihari mu Rwanda, kuba nawe yagaragaje ko byamubayeho Kandi ari n’umuyobozi n’ihurizo rikomeye leta y’u Rwanda ikwiriye gukemura mu buryo burambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *