Nyamirambo: Abaturage barashinja Kampani ya C& GCltd kudatwara ibishingwe ku gihe bigahera mu mihanda bituma amasazi

Bamwe mu baturage mu murenge wa Nyamirambo,akarere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali barimo kwinubira umwanda , barashinja Kampani ibikura mu ngo zabo yitwa C& GCltd kutubahiriza igihe bemeranyijwe n’inshuro bagomba kubatwarira. niyo bihavuye usanga birunze ku mihanda ya kaburimbo bimwe bikahirirwa ibindi bikanaharara biteza umwanda ku bahisi n’abagenzi kuko biba bituma amasazi.

Cyane mu kagali ka Mumena, umudugudu wa Rwampala na Taba no mu kagali ka Kivugiza mu mudugudu wa Muhabura , aho abaturage bahamagaye umunyamakuru bamusaba kubakorera ubuvugizi nyuma y’igihe bari bamaze babyereka ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntihagire Igikorwa.

Ubwo umunyamakuru yahegera yasanze ibishingwe bimwe birunze mu muhanda imbere y’amaduka kuburyo byanukiraga abagenzi n’abahakorera ubucuruzi bafite Impungenge ko amasazi atuma yabatera indwara zituruka ku mwanda.

Umunyamakuru wacu wagerageje ,kuvugisha Tuyishime David umuyobozi w’iyi Kampani ntacyo yigize amusubiza Yaba kuri telephone ye, ya what’s app babimweretse ntacyo yatangaje ndetse inshuro zose yagerageje kumuhamagara ntabwo yitabye telephone ye, ngendanwa.

Twifuzaga kumubaza iby’iki kibazo , aho abaturage bavuga ko ashobora kuba yarahawe isoko adafite ubushobozi bw’imodoka zibitwara.

Emma Claudine Ntirenganya, umuvugizi w’umujyi wa Kigali yemereye HANGA ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

Ati:”Murakoze ,bigiye gukurikiranwa bicyemuke”.

Nti twagira Kigali itekanye Kandi isukuye mu gihe hari ibice nk’ibi usanga byuzuyemo umwanda kubera service zitangwa nabi na zimwe muri Kampani nkizi z’isuku batunga agatoki guhabwa amasoko zitujuje ibisabwa.

Yanditswe na : Tuyikuze Hodali

Ibi ni bimwe beretse umunyamakuru byaheze mu muhanda.

Binubira ko bihatinda cyane Kandi bituma isazi.

Bamwe mu baturage bagaragarije umunyamakuru ko bishyiru amafaranga y’isuku buri kwezi ariko ntibatwariwe ku gihe byaheze mu ngo.

Barasaba ko bafashwa bikajya bitwarirwa igihe bemeranyijwe.

Bamwe usanga babishyira muri za ruhurura.

Usanga bamwe barabuze uko babigenza babishyira mu nzira z’abanyamaguru muri karitsiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *