Umunyenganda Mironko yafunzwe

Urukiko rw’Ikirenga rwahanishije umunyenganda Mironko Francois Xavier igifungo cy’imyaka ibiri, harimo umwaka n’amezi icyenda bisubitse.

Bivuze ko Mironko afungwa amezi atatu, adafite aho ahriye n’urubanza rw’ubucuruzi yarimo aburana.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison yavuze icyo cyemezo cy’urukiko yakimenye.

Yavuze ko icyemezo cyafatiwe Mironko gituruka ku myitwarire yagize yo “gutuka urukiko mu iburanisha.”

Ati “Icyo ni icyaha gikorewe mu iburanisha, urukiko urwo ari rwo rwose rufite uburenganzira bwo guhita rugihana ako kanya, ntabwo rubifabira indi procedure, kandi ntaho gihurira n’urundi rubanza warimo kuburana. Urwo rubanza urukomeza icyo cyemezo cyashyizwe mu bikorwa.”

Ikinyamakuru Intego News cyabanje kwandika iby’ifungwa rya Mironko, kivuga ko yandikiye Urukiko rw’ikirenga arumenyesha ko ibyemezo yafatiwe n’inteko iburanisha urubanza rw’ubucuruzi aburana ubu bibogamye.

Ibyo ngo yanabisubiyemo kuri uyu wa Gatatu ubwo yarimo kuburana, ndetse ngo hari ibyemezo by’urukiko yanze gushyira mu bikorwa.

Intego News yasubiye mu magambo y’abegereye Mikonko, ko kuri uyu wa Gatatu Urukiko rw’Ikirenga rwahise rutangira kwiga ku magambo ye rureba niba atagize icyaha cyo gutuka urukiko mu gihe cy’iburanisha.

Mutabazi Harrison, Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, ko hari ingingo z’amategeko mu Rwanda ziteganya ibihano ku bantu bagaragaza imyifatire cyangwa bavuga amagambo yo gutuka cyangwa gusuzugura urukiko n’abacamanza mu gihe cy’iburanisha.

Yagize ati “Ibi bimaze igihe mu mategeko y’u Rwanda, turasaba abantu kwitwararika cyene ku byerekeranye n’icyumba cy’urukiko, amagambo bakoresha, icyubahiro kigombera urukiko n’abacamanza kuko hari ibihano biteganywa ku makossa akorerwa mu iburanisha.”

Yongeyeho ko kuba Urukiko rw’Ikirenga rufashe icyemezo nka kiriya biza guha ubutumwa abantu bose.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyo gufunga Mironko rwategetse ko gihita gishyirwa mu bikorwa, ndetse ntikijuririrwa kuko nta rundi rukiko ruri hejuru yarwo.

Abo mu muryango wa Mironko n’inshuti ze batunguwe n’iki cyemezo cy’urukiko bavuga ko ibyo yavuze yashaka kurenganurwa, ari na byo byatumye agana inkiko.

Mironko arazwi mu banyemari ba kera mu Rwanda, cyane mu aho afite inganda zikora ibikoresho muri pulasitiki.

Yakunze kuvugwa muri iyi minsi mu rubanza yaregaga Leta yishyuza amafaranga y’isoko ryo kugura intwaro yakoze mu myaka ya 1993 na 1994 mu gihe cya Leta ya Juvenal Habyarimana, yishyuza za miliyari mu mafaranga y’u Rwanda, gusa inkiko z’imbere mu gihugu n’Urukiko rw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba zatesheje agaciro icyo kirego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *