Abashinzwe: Koperative,Ubuhinzi,umutekano ku rwego rw’akarere bafunzwe bakekwaho kwiba imfashanyo zagenewe abahuye n’ibiza

Aba DASSO babiri, umushoferi utwara imodoka y’Akarere ka Rutsiro n’abandi bakozi 2 b’Akarere harimo ushinzwe koperative ndetse n’ubuhinzi batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwiba imfashanyo yagenewe imiryango yibasiwe n’ibiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Triphose Murekatete, avuga ko abo bantu batawe muri yombi tariki 14 Gicurasi 2023, nyuma yo kumenya amakuru ko bibye imfashanyo y’imyenda n’inkweto byari bigenewe imiryango yibasiwe n’ibiza, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango.

Abatawe muri yombi ni, DASSO Ndungutse Jean Pierre w’imyaka 32 wafatanwe imyenda itandukanye irimo amapantaro 6, ikanzu 1, ishati 1, imipira10, amakoti 2 n’amajaketi 2 y’Amatiriningi (jacket), ibi bikaba byafatiwe mu rugo iwe.

Undi ni DASSO Muhawenimana Claudine w’imyaka 21, yafatanywe amapantalo 5, amakanzu 5, imipira 14, amashati 9, ibi byose bakaba babimufatanye mu icumbi rye.

Undi wafashwe ni Muhire Eliazari w’imyaka 41, akaba ari umushoferi utwara imodoka y’Akarere, yafatanywe imyenda itandukanye irimo amapantaro 2 y’amatiriningi, ishati 1, umuguru 1 w’inkweto z’abana n’imipira 2 ya tiriningi, ibi byafatiwe mu modoka atwara ifite Puraki GR 306E.

Abandi bakozi b’Akarere na bo bafunze, barimo gukorwaho iperereza, ari bo Mujawamariya Nathalie w’imyaka 36, umusigire mu ishami ry’ubuhinzi akaba ashinzwe ibihingwa ngengabukungu mu Karere na Uwamahoro Eugénie w’imyaka 36, ushinzwe Amakoperative mu Karere, aba bombi bakaba bakekwaho kugira uruhare mu kunyereza iyi mfashanyo.

Uwo muyobozi mu karere ka Rutsiro bavuga ko kugira ngo bimenyekane, byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bagize itsinda ryari rishinzwe gutanga iyi myenda, babonye ko hari ibyagiye binyerezwa ku ruhande batanga amakuru, ubuyobozi n’inzego z’umutekano zirabikurikirana zisanga koko byibwe.

Hashyizeho abakorerabushake 19 kuri site ziri hirya no hino kugira ngo bajye bafasha kumenya ko imfashanyo yatanzwe uko bikwiye.

Mu byabuze harimo abakorerabushake 7 bareba uko bikorwa, bakaba ari na bo bafashije kumenya aya makuru mabi y’aba bakozi batabaye inyangamugayo bagakora ibintu biteye isoni by’ingeso yo kwiba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *