๐๐๐ฌโ๐๐ก๐๐๐ก๐ญ๐ ๐ช๐๐ ๐๐ก๐ฌ๐ ๐๐จ๐ฅ๐ ๐ฆ๐๐ง๐๐ง๐ ๐ก๐ฆ๐๐ฌ๐ ๐ฌ๐๐๐๐ฅ๐๐ฌ๐ ๐๐๐๐ก๐๐ ๐๐๐ฆ๐ฆ๐ข
Ishyirwaho na Minisitiri wโIntebe kandi igamije gutuma urwego rwa DASSO rurushaho gukora neza.
๐๐ข ๐ข๐๐ข๐ค๐ข ๐๐ข๐ฌ๐ก๐ฒ๐?
โข Ubu aba-DASSO ni abakozi bโAkarere bagendera ku masezerano yโakazi ya burundu atari igihe gito nkโuko byari bisanzwe.
โข Aba-DASSO bazajya bakorerwa isuzuma nkโabandi bakozi mu kuzuza inshingano.
โข Iyi sitati igena ko aba-DASSO bose bari ku rwego rungana (nโumushahara umwe) uretse abazajya bashyirwa ku myanya yโubuyobozi (ari na yo bo bahemberwa); ubusanzwe bagenderaga ku mapeti atandukanye;
โข Umu-DASSO wakuwe ku mwanya wโubuyobozi asubizwa ku rwego rwโabandi ba-DASSO.
โข Ubu imyaka yo kwinjira muri DASSO ni gahati ya 18 na 25, mbere usaba yagomba gusa kuba atarengeje imyaka 35;
โข Ubu DASSO izajya ikora kugera ku rwego rwโAkagari bitewe nโubushobozi bwโAkarere.

๐๐๐๐จ๐๐๐ฌ๐ ๐ ๐ช๐๐๐ง๐ ๐ฃ๐๐ค ๐ช๐ข๐ช๐ฃ๐ฉ๐ช ๐ฎ๐๐ข๐๐ง๐๐ง๐ฌ๐ ๐ ๐ฌ๐๐ฃ๐๐๐ง๐ ๐ข๐ช๐ง๐ ๐ฟ๐ผ๐๐๐:
(a) Kuba Umunyarwanda;
(b) Ubushake;
(c) Afite imyaka hagati ya 18 na 25;
(d) Kuba indakemwa mu mico/myifatire;
(e) Atarigeze afungwa +/- amezi 6 mu rubanza ntakuka.
(f) Kugira impamyabushobozi nibura yโamashuri 3 yisumbuye cg iyo binganya agaciro;
(g) Kugira ubuzima bwiza nโimbaraga bigaragazwa nโicyemezo gitanzwe nโumuganga wemewe na Leta;
(h) Atarigeze yirukanwa burundu cg ngo asezererwe mu bakozi ba Leta.
(i) Gutsinda ibizamini byo kwinjiza abakozi muri DASSO.
(j) Gutsinda amasomo yโamahugurwa yโibanze.
ICYITONDERWA: Umuntu ufite ubumenyi bwihariye ashobora guhabwa akazi muri DASSO, hadakurikijwe ibivugwa muri (c) na (i).
Amahugurwa yโibanze mbere yo gutangira akazi:
โข Uretse ibyagenwa ukundi nโubuyobozi bwโAkarere bufatanyije na Polisi yโu Rwanda, mbere yo gutangira inshingano ze, buri mu-DASSO agomba guhabwa amahugurwa yโibanze atuma arangiza inshingano kandi agatsinda amasomo yโayo mahugurwa.
โข Inzego zishinzwe gutanga amahugurwa yโibanze ku bagize DASSO:
-Amahugurwa ategurwa ndetse akanakoreshwa na Polisi yโu Rwanda ifatanyije na Komite Nyobozi yโAkarere.
-Naho Minisiteri ifite DASSO mu nshingano (ubu ni MINALOC) igakurikirana imigendekere yโamahugurwa.


