๐—œ๐—•๐—ฌโ€™๐—œ๐—ก๐—š๐—˜๐—ก๐—ญ๐—œ ๐—ช๐—”๐— ๐—˜๐—ก๐—ฌ๐—” ๐—ž๐—จ๐—ฅ๐—œ ๐—ฆ๐—œ๐—ง๐—”๐—ง๐—œ ๐—ก๐—ฆ๐—›๐—ฌ๐—” ๐—ฌ๐—œ๐—›๐—”๐—ฅ๐—œ๐—ฌ๐—˜ ๐—œ๐—š๐—˜๐—ก๐—š๐—” ๐——๐—”๐—ฆ๐—ฆ๐—ข

Ishyirwaho na Minisitiri wโ€™Intebe kandi igamije gutuma urwego rwa DASSO rurushaho gukora neza.

๐๐ข ๐ข๐›๐ข๐ค๐ข ๐›๐ข๐ฌ๐ก๐ฒ๐š?

โ€ข Ubu aba-DASSO ni abakozi bโ€™Akarere bagendera ku masezerano yโ€™akazi ya burundu atari igihe gito nkโ€™uko byari bisanzwe.

โ€ข Aba-DASSO bazajya bakorerwa isuzuma nkโ€™abandi bakozi mu kuzuza inshingano.
โ€ข Iyi sitati igena ko aba-DASSO bose bari ku rwego rungana (nโ€™umushahara umwe) uretse abazajya bashyirwa ku myanya yโ€™ubuyobozi (ari na yo bo bahemberwa); ubusanzwe bagenderaga ku mapeti atandukanye;

โ€ข Umu-DASSO wakuwe ku mwanya wโ€™ubuyobozi asubizwa ku rwego rwโ€™abandi ba-DASSO.

โ€ข Ubu imyaka yo kwinjira muri DASSO ni gahati ya 18 na 25, mbere usaba yagomba gusa kuba atarengeje imyaka 35;

โ€ข Ubu DASSO izajya ikora kugera ku rwego rwโ€™Akagari bitewe nโ€™ubushobozi bwโ€™Akarere.

๐™„๐™—๐™ž๐™จ๐™–๐™—๐™ฌ๐™– ๐™ ๐™ช๐™œ๐™ž๐™ง๐™– ๐™ฃ๐™œ๐™ค ๐™ช๐™ข๐™ช๐™ฃ๐™ฉ๐™ช ๐™ฎ๐™š๐™ข๐™š๐™ง๐™š๐™ง๐™ฌ๐™š ๐™ ๐™ฌ๐™ž๐™ฃ๐™Ÿ๐™ž๐™ง๐™– ๐™ข๐™ช๐™ง๐™ž ๐˜ฟ๐˜ผ๐™Ž๐™Ž๐™Š:

(a) Kuba Umunyarwanda;
(b) Ubushake;
(c) Afite imyaka hagati ya 18 na 25;
(d) Kuba indakemwa mu mico/myifatire;
(e) Atarigeze afungwa +/- amezi 6 mu rubanza ntakuka.

(f) Kugira impamyabushobozi nibura yโ€™amashuri 3 yisumbuye cg iyo binganya agaciro;
(g) Kugira ubuzima bwiza nโ€™imbaraga bigaragazwa nโ€™icyemezo gitanzwe nโ€™umuganga wemewe na Leta;
(h) Atarigeze yirukanwa burundu cg ngo asezererwe mu bakozi ba Leta.

(i) Gutsinda ibizamini byo kwinjiza abakozi muri DASSO.
(j) Gutsinda amasomo yโ€™amahugurwa yโ€™ibanze.

ICYITONDERWA: Umuntu ufite ubumenyi bwihariye ashobora guhabwa akazi muri DASSO, hadakurikijwe ibivugwa muri (c) na (i).

Amahugurwa yโ€™ibanze mbere yo gutangira akazi:

โ€ข Uretse ibyagenwa ukundi nโ€™ubuyobozi bwโ€™Akarere bufatanyije na Polisi yโ€™u Rwanda, mbere yo gutangira inshingano ze, buri mu-DASSO agomba guhabwa amahugurwa yโ€™ibanze atuma arangiza inshingano kandi agatsinda amasomo yโ€™ayo mahugurwa.

โ€ข Inzego zishinzwe gutanga amahugurwa yโ€™ibanze ku bagize DASSO:

-Amahugurwa ategurwa ndetse akanakoreshwa na Polisi yโ€™u Rwanda ifatanyije na Komite Nyobozi yโ€™Akarere.
-Naho Minisiteri ifite DASSO mu nshingano (ubu ni MINALOC) igakurikirana imigendekere yโ€™amahugurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *