Nta mpamvu ifatika yo kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa – Minisitiri Sebahizi araburira abacuruzi agaragaza ko Mazutu ikoreshwa mu bwikorezi ibiciro bitahindutse
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatanze umuburo ukomeye ku bacuruzi bazamura ibiciro bitwaje izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli, ibasaba kwitwararika no kudahutaza abaguzi mu buryo butari bwo, mu gihe abaturage bamwe batangiye kugaragaza impungenge ku ihenda ry’ubuzima.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yasobanuye ko nubwo hari ibikomoka kuri peteroli byazamutse, mazutu ikoreshwa cyane mu bwikorezi itahindutse, bityo nta mpamvu ifatika yo kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa.
Yagize ati: “U Rwanda nk’igihugu kidafite inzira igana ku nyanja, ibicuruzwa byinshi biva ku byambu bitwarwa n’amakamyo. Izi modoka zikoresha mazutu, kandi yo ntiyazamutse. Ni yo mpamvu dusaba abacuruzi kwitonda, kuko nta cyahindutse ku bijyanye n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva hanze ndetse n’ibikorerwa imbere mu gihugu.”
Nubwo ubuyobozi busaba ituze, bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko batangiye kugorwa n’izamuka ry’ibiciro ndetse n’ingendo.
Uwitwa Mukamana Jeanne wo mu mujyi wa Kigali yagize ati: “Ibiciro ku isoko byaratangiye kuzamuka, cyane cyane ibiribwa bya buri munsi. Nubwo bavuga ko mazutu itazamutse, twe nk’abaguzi turabona impinduka ku isoko, kandi biratugora kubaho.”

Undi muturage, Habimana Eric, ukora ingendo za buri munsi ajya ku kazi, yavuze ko amafaranga yakoresheje mu ngendo yiyongereye: “Nkoresha imodoka rusange buri munsi, ariko amafaranga yo kwishyura yarazamutse ku buryo bigoye. Bituma hari igihe nifata nkagenda n’amaguru mu rwego rwo kugabanya amafaranga.”

Ku ruhande rw’ubwikorezi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye, yasabye Abanyarwanda kurushaho gukoresha neza uburyo bw’ingendo, birinda izitari ngombwa.
Yagize ati: “Turashishikariza abantu gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kuko ari zo zituma bagabanya amafaranga bakoresha. Nanone ni byiza gukora ingendo zifite akamaro, bakirinda izidafite umumaro kugira ngo birinde gusesagura amafaranga.”
MINICOM igaragaza ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibiciro ku isoko, hagamijwe kurengera abaguzi no gukumira abashobora gufata umwanya wo kwizamurira inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubu butumwa buje mu gihe impaka ku izamuka ry’ibiciro n’ingendo zikomeje gufata indi ntera, abaturage basaba ko hafatwa ingamba zihamye zatuma ubuzima bukomeza kuba bwiza kandi buhendutse.

