Imurikabikorwa rya JADF mu Karere ka Kicukiro ryasojwe: Ba rwiyemezamirimo bashimiwe, hanatangwa ibihembo ku ndashyikirwa

Kicukiro, 26 Nyakanga 2026 – Mu Karere ka Kicukiro hasojwe imurikabikorwa ryamaze iminsi ibiri, ryateguwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere bibumbiye muri JADF (Joint Action Development Forum), rigamije kumurika serivisi n’ibikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho n’ubukungu bw’abaturage.

Muri iri murikabikorwa, abafatanyabikorwa batandukanye berekanye serivisi n’ibicuruzwa byiganjemo ibikorerwa mu Rwanda, ibikorwa by’ubugeni n’ubukorikori, ikoranabuhanga, serivisi z’ubuzima ndetse na serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze.

Abaryitabiriye babonye umwanya wo gusobanukirwa amahirwe ari mu bucuruzi, guhanga udushya no gukoresha serivisi zitangwa n’inzego zitandukanye.


Mu muhango wo gusoza iri murikabikorwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimiye ba rwiyemezamirimo n’abafatanyabikorwa bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere binyuze mu guhanga udushya no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.


Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza ubushake n’ubushobozi bw’abikorera mu kongera umusaruro, guteza imbere ubukungu bw’igihugu no guhanga imirimo mishya, bityo bikaba bitanga icyizere ku hazaza h’iterambere rirambye no kugabanya ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko.


Yashishikarije abafatanyabikorwa gukomeza ubufatanye n’Akarere, bakarushaho gushyira imbaraga mu mishinga igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere udushya dushingiye ku bikorerwa mu Rwanda.

Imurikabikorwa ryasojwe hanatangwa ibihembo ku Midugudu, Utugari n’Imirenge byagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere imibereho y’abaturage no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Abahawe ibihembo bashimiwe ku ruhare bagira mu guteza imbere imiyoborere myiza, ubufatanye n’iterambere rishingiye ku baturage.


Iri murikabikorwa ryabaye umwanya mwiza wo guhuriza hamwe inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, abikorera n’abaturage, hagamijwe gushimangira ubufatanye no guteza imbere ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *