Umujyi wa Kigali ugiye kuregwa mu nkiko – Wahaye umuturage irangizarubanza arimaranye imyaka itatu yarabuze serivisi mu murenge wa Ndera
Umuturage witwa Ntangazwa Benon, atuye mu murenge wa Ndera, akarere ka Gasabo, mu kagari ka Masoro, avuga ko agiye kugana inkiko ku mpamvu z’akarengane akorerwa n’umurenge wa Ndera, wanze gushyira mu bikorwa icyemezo umujyi wa Kigali wafashe tariki ya 24/11/2022.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yaho uwitwa Uwimana Monique aregeye umuyobozi w’umujyi wa Kigali avuga ko, Uwitwa Ntaganzwa Benon yamutwariye ubutaka. Icyo gihe akanama nyempurampaka kagize umujyi wa Kigali, kaje ahari ikibazo tariki ya 9/4/2022 bakemura iki kibazo mu nteko y’abaturage.
Icyemezo cyafashwe , basanze uyu watanze ikirenge Uwimana Monique ari amahugu bemeza ko, Ntaganzwa Benon nta butaka bwe yatwaye.
Imyanzuro yafashwe icyo gihe bemeje , ko buri umwe atuye mu butaka bwe n’undi akaba atuye mu butaka bwe, ikibazo cy’mbibi hagati yaba baturage kirangira ubwo.
Kubera Impumvu z’umutekano we, Ntangazwa Benon agaragaza ko, tariki ya 23/10/2023 yatewe Mu rugo iwe ,atemwa n’uwitwa Murindabigwi Cyrille ari nawe mugabo wa Uwizeyimana Alphonsine, ari nayo mpamvu umujyi wa Kigali wamutegetse kubaka urukuta hagati ye na Uwimana Monique kugirango amakimbirane ari hagati yabo arangire.
Mu cyemezo cyafashwe icyo gihe, kugeza n’ubu imyaka itatu irashize kidashyirwa mu bikorwa nuko umujyi wa Kigali wasabye uyu Benon kugana umurenge agahabwa icyangombwa cyo kubaka urwo rukuta rubatandukanya, Muri kopi HANGA NEWS dufite, twabonye umujyi wa Kigali waramenyesheje umurenge wa Ndera babasaba kumuha uruhushya banasaba ushinzwe imyubakire kubikurikirana akamuha icyangombwa kugirango ikibazo gihabwe umurongo.
Ubu siko bimeze, Benon amaze kwandika amabaruwa arenga 4, yibutsa umurenge wa Ndera, kumuha icyo cya ngombwa ariko byaranze yibaza , Ati:”Hagati y’umurenge wa Ndera, n’umujyi wa Kigali, uyoboye undi n’inde??? kuko bavuguruzanya, ari naho ahera agiye kwiyambaza inkiko arege umujyi wa Kigali ku mpamvu z’akarengane akorerwa.
Haribazwa impamvu ubuyobozi bw’umurenge wa Ndera, bwatinye gusobanurira Uwimana Monique nyiri butaka N’umukobwa we Uwizeyimana Alphonsine ko batsinzwe , amakuru agera kuri HANGA NEWS harimo ruswa n’icyenewabo dore ko uyu Alphonsine akora mu kigo cy’igorora (RCS) ahora abwira uwitwa Ntangazwa Benon ko akora ahantu hakomeye ashaka ngo kumwereka icyo ari cyo, dore ko aya magambo twayabonye mu mwanzuro uyu muturage yandikiye RIB na police yishinganisha ku iterabwoba amushyiraho.
HANGA NEWS twavuganye na Gitifu wa Ndera Fabien Nkunsi uvugwaho kwitambika icyemezo cy’umukoresha we, ari wo umujyi ntacyo yigize abivugaho, yatwamaganiye kure avuga ko Emma Claudine Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali ari buze kuvugana nawe, ahita akupa telefoni, icyo twifuzaga kumenya n’uburyo asiragiza buri munsi uyu muturage imyaka ikaba ibaye itatu.

kugeza ubwo uyu wa 1/10/2025 yabatumije ku murenge birangira nta cyemezo abahaye ahubwo yarushijeho kubaryanisha. (Yabakiriye ku mbuga aho kubashyira mu biro)
Amakuru agera kuri HANGA NEWS, nuko ushinzwe imyubakire mu murenge Eric Kanyeshuri niwe uvugwa ko aziranye n’Uwizeyima Alphonsine hamwe n’ushinzwe imiyoborere muri uyu murenge witwa Odila bananiza uyu Ntangazwa Benon kubona iki cyagombwa cyo kubaka urukuta yategetswe n’umujyi wa Kigali.
Haracyekwa ruswa n’ikene wabo muri uyu murenge bisaba inzego bireba guteramo itoroshi, dore ko ,uyu muturage bananiza avuga ko umutekano we, ari muke ahorana ubwoba ko isaha n’isaha bamwivugana n’umuryango we. Akomeje kwishinganisha.


Imyanzuro yafashwe n’umujyi wa Kigali,umurenge wa Ndera umaze imyaka itatu witambika ntushyirwe mu bikorwa, haracyekwa ruswa n’icyene wabo.

Avuga ko, yandikiye umurenge yibutsa kumuha icyangombwa ariko yabuze igisubizo. Ngo asiragijwe imyaka irenga itatu bigizwemo uruhare n’ushinzwe imiyoborere na Enjenier muri uyu murenge wa Ndera.

Urukuta asaba ko yahabwa uruhushya rwo kubaka yategetswe n’umujyi wa Kigali, umurenge ukomeje kwitambika. Ari naho uwitwa Cyrille Murindabigwi yasenye amusanga mu rugo rwe aramutekama.

Ubwo Cyrille Murindabigwi yasenyaga urukuta agasanga Ntangazwa Benon mu rugo iwe akamutema.

Benon ibaruwa yandikiye inzego z’umutekano yishinganisha, nyuma yaho Uwizeyimana Alphonsine avuga ko ashaka kumwemeza akamwereka icyo ari cyo akora ahantu hakomeye muri RCS.

Ubugenzacyaha bwakoze iperereza ku kibazo cy’urugomo bafatana Murindabigwi Cyrille umuhoro yari amaze gutemesha Benon.

