Gasabo-Gisozi:Bombori bombori muri Koperative ADRWA-Abagore batatu barimo gutabaza Perezida Kagame Paul

Abagore batatu, bakorera ubucuruzi Ahazwi nk’Agakiriro ka Gisozi,mu karere ka Gasabo, barimo kurira ayo kwarika, batabaza inzego zitandukanye cyane umukuru w’igihugu nyakubahwa perezida Kagame Paul.

Aba bagore bavuga ko, barimo gushyirwaho iterabwoba n’abayobozi ba ADRWA cyane umuyobozi wayo Madamu Venantie Uwimana uri kubakura mu nzu biyubakiye nta ngurane abahaye cyangwa ikindi kiguzi gihwanye nacyo.

Mu kiganiro na HANGA NEWS, aba bagore bagize bati:”Twe twahawe ubutaka na ADRWA nta kintu kiriho, hari habi mu gisigara turahatunganya dushyiramo inyubako z’ubucuruzi,none tumaze gufatisha barimo kudusohoramo ngo bashyiremo ubucuruzi bwabo babeshya ngo ni abanyamuryango baherutse guhura nibyago inzu zabo zirashya ”.
Aba bagore, bavuga ko, buri umwe ubushobozi yashyize hariya burimo gutunganya umuhanda uhagana ari miliyoni zirenga 6 z’amafaranga y’u Rwanda., Ati:”Turimo gutakambira inzego zitandukanye zirengera abantu cyane nyakubahwa perezida Kagame Paul badufashe twabuze ayo ducira nayo tumira,dufite amadeni kubera inguzanyo twatse, twagerageje uko bishoboka ngo twumvikanye n’abayobozi ba ADRWA byanze”.

HANGA NEWS, igihe cyose twagerageje kuvugisha Madamu Venantie Uwimana uyobora ADRWA ntibyakunze , twaje kuvugana n’umwungirije witwa Jean Paul Muneza atubwira ko ,ikibazo cyabaye ingorabahizi kuko bariya bagore batemera ubwimvikane, Ati:”Nagerageje kubavugisha ntibyakunda, icyo shaka nuko twumvikana n’uburyo ziriya nyubakozo zabo zakoreshwa, kuko ni zabo ariko zubatse kubutaka bw’abanyamuryango bacu ba ADRWA”.

Nubwo uyu muyobozi avuga ko, akeneye ubwumvikane sibyo, Madamu Venantie Uwimana bavuga kuko yabahaye ibaruwa ibamenyesha ko bagomba kuhava ntacyo babajije?

Baribaza impamvu abayobozi ba koperative ya ADRWA banyuranya imvugo ari nabyo bashingiraho basaba kurenganurwa kuko barimo no kubafungira ubucuruzi bagahindukira nyuma bakaba n’amafaranga y’ubukode kandi badakora.

Inyandiko babahaye zibakura mu mitungo yabo vuba, bavuga ko ari iterabwoba bari kubashyiraho.

Barasaba inzego bireba kubafasha kuko barimo gukorerwa akarengane.

Baratabaza kuko barimo no kwakwa ubukode bw’inzu, kd baramaze igihe bafungiwe ubucuruzi nta bisobanuro bahawe.

Barimo gutakambira, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, RCA, na Nyakubahwa perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ngo bafashwe barimo guhuguzwa ibyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *