Kigali: RIC mu murenge wa Nyarugenge yaremeye imiryango 39 inkunga irenga Miliyoni 6 Frw mu rwego rwo kuyifasha kuva mu bukene
Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero (RIC) mu Murenge wa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ryatanze inkunga y’amafaranga asaga miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6,000,000 Frw) ku miryango 39 itishoboye, mu rwego rwo kuyifasha kwikura mu bukene no guteza imbere imibereho myiza yayo.

Iyi nkunga yatanzwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, mu gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’imitegekere y’igihugu, abahagarariye amadini n’amatorero, ndetse n’abaturage b’uyu murenge.

Umuyobozi wa RIC mu Murenge wa Nyarugenge yabwiye HANGA NEWS ko aya mafaranga yakusanyijwe aturutse ku bushake n’ubufatanye bw’abakirisitu n’abayisilamu batuye uyu murenge, bagamije gufasha abatishoboye no kubaba hafi mu rugendo rw’iterambere.

Yagize ati:
“Ku bufatanye n’ubuyobozi bwacu, turashimira cyane Gitifu wacu Patricia wadufashije kubona urutonde rw’abaturage batishoboye bakeneye gufashwa. Ibi byatworoheye gutanga inkunga igenewe abo igomba kugeraho koko.

Turishimira kuba natwe tugize uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu cyacu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”

Iki gikorwa cyabereye mu giterane cyiswe “Igiterane cy’Isanamitima”, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:

“Nyarugenge twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

Bamwe mu baturage batewe inkunga bagaragaje ibyishimo n’ishimwe rikomeye bafitiye RIC n’abafatanyabikorwa bayo.
Mukamana Claudine, umwe mu bahawe inkunga.

yagize ati:
“Nari maze igihe kinini mbayeho mu buzima bugoye, ariko iyi nkunga igiye kungirira akamaro gakomeye. Ndashimira RIC n’amadini yose yagize uruhare muri iki gikorwa, kuko igiye kungufasha gutangira umushinga muto wo gucuruza no kwiteza imbere.”

Nshimiyimana Jean Pierre na we yavuze ko iyi nkunga imubereye igisubizo cy’amasengesho ye, agira ati:
“Twari dufite ibibazo bikomeye by’imibereho, ariko uyu munsi twongeye kugira icyizere. Turashimira RIC n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge badutekerejeho bakadufasha kwiyubaka.”

Undi muturage watewe inkunga wifuje ko amazina ye atatangazwa ku mpamvu ze bwite, yavuze ko aya mafaranga azamufasha kwita ku mibereho y’abana be no kwikura mu bukene, ashimangira ko azayakoresha neza mu mushinga w’ubucuruzi.

Abahawe inkunga bose bahuriye ku kuba iki gikorwa ari ikimenyetso cy’ubumwe n’urukundo, basaba ko ubu bufatanye hagati y’amadini, amatorero n’inzego z’ubuyobozi bukomeza gukomera hagamijwe iterambere rirambye ry’abaturage.

Iki gikorwa kigaragaza uruhare rukomeye amadini n’amatorero akomeje kugira mu gufasha Leta mu rugamba rwo kurwanya ubukene no guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

