Afurika y’Epfo itangaje icyemezo cyo gucyura ingabo zayo ziri muri RDC
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamenyesheje Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni), António Guterres, ko igihugu cye cyafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zacyo zari zimaze igihe ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu butumwa bwa MONUSCO.
Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezidansi ya Afurika y’Epfo rigaragaza ko iki cyemezo gishingiye ku kibazo cy’amikoro make kiri kugenda cyugariza igisirikare cy’iki gihugu (SANDF – South African National Defence Force), bigatuma gukomeza kwitabira ubutumwa mpuzamahanga bigorana.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’ingabo muri MONUSCO, aho ifite abasirikare bagera kuri 700 bakorera mu bice bitandukanye bya RDC, cyane cyane mu bikorwa byo kurinda abasivili no gufasha mu kugarura umutekano.
Nk’uko byatangajwe, igikorwa cyo gucyura izo ngabo kizakorwa buhoro buhoro, kikazaba kirangiye bitarenze impera z’umwaka wa 2026, hagamijwe kudahungabanya cyane imirimo y’ubutumwa bwa Loni muri RDC.
Iki cyemezo kije mu gihe MONUSCO ikomeje guhura n’imbogamizi nyinshi zirimo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ibibazo by’amikoro, ndetse n’ibiganiro bikomeje gukorwa ku ruhare rw’ingabo mpuzamahanga mu gihugu.

