RIB yibutsa Abanyarwanda ko gusindira mu ruhame ari icyaha gihanwa n’amategeko

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hagaragara ikibazo cy’ubusinzi bukabije cyane cyane mu rubyiruko, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko gusindira mu ruhame ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo rugasaba abantu kwirinda kunywa ibisindisha birenze urugero.

RIB ivuga ko ubusinzi bukabije butera ingaruka zitandukanye zirimo guhungabanya umutekano, guteza amakimbirane mu miryango, kwangiza umutungo ndetse no guteza impanuka zitandukanye zirimo n’iz’ikorwa ry’amakosa y’ubugizi bwa nabi.

Mu butumwa umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B.Thiery yatanze yasobanuye ko umuntu ugaragaye mu ruhame yasinze ku buryo abangamira abandi cyangwa umutekano rusange ashobora gufatwa agahanwa hakurikijwe amategeko.

RIB yibutsa ko kunywa ibisindisha ubwabyo atari icyaha, ariko iyo byageze ku rwego rwo gusindira mu ruhame bikaba ikibazo ku bandi, bihinduka icyaha gihanwa n’amategeko.

RIB by’umwihariko irasaba urubyiruko kwirinda ingeso mbi z’ubusinzi bukabije, igashishikariza ababyeyi n’abarezi gukomeza kugira uruhare mu kuganiriza no kuyobora abana babo mu myitwarire myiza.

Uru rwego ruvuga ko gukumira ibi bibazo bisaba ubufatanye bw’inzego zose zirimo abacuruza ibisindisha, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage muri rusange, hagamijwe kubaka sosiyete itekanye kandi irangwa n’imyitwarire myiza.

RIB isoza yibutsa Abanyarwanda ko kubahiriza amategeko no kwirinda ingeso zibangamira abandi ari inshingano za buri wese, bityo ikaba isaba buri muntu kugira uruhare mu kurwanya ubusinzi bukabije n’ingaruka zabwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *