Kigali: Police irizeza umutekano usesuye mu minsi mikuru, isaba abaturage gukomeza kwitwararika
Kigali, Tariki ya 24/12/2025 – Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yashyizeho ingamba zihamye zo gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025, isaba kandi abaturage gukomeza kwitwararika no gufatanya n’inzego z’umutekano.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, mu butumwa yatanze mu makuru ya Radio Rwanda, aho yavuze ko Polisi yiteguye neza gukurikirana umutekano hirya no hino, cyane cyane ahahurira abantu benshi.
CIP Gahonzire yagize ati: “Abaturage bizihiza iminsi mikuru bazirikana umutekano, natwe Polisi twashyizemo imbaraga ahantu hose hari Polisi, kugira ngo umutekano urusheho kuba usesuye.”
Yasobanuye ko hashyizweho ubufatanye bw’inzego zitandukanye za Polisi zirimo izirinda umutekano wo mu muhanda, izishinzwe gukumira ibyaha n’izigenzura ahantu nyabagendwa nko mu nsengero, mu masoko, mu tubari, no mu bindi bice bikunze guhuriramo abantu benshi mu minsi mikuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yashimangiye ko umutekano ari inshingano za buri wese, asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano, binyuze mu guhamagara imirongo ya Polisi cyangwa kwegera inzego z’umutekano hafi yabo.
Yagize ati: “Turakangurira abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi, kuko ari bwo buryo bwiza bwo gukumira no kurwanya ibyaha.”
Polisi y’u Rwanda ikomeza kwizeza abaturage ko izakomeza kuba maso no gukora amanywa n’ijoro kugira ngo iminsi mikuru irangire mu mahoro n’umutekano usesuye.

