Gasabo-Jali:Abaturage bo mu Isantere ya Gashyashya barasaba Police gufunga umuhanda kugirango hirindwe impanuka

Abaturage batuye mu Isantere ya Gashyashya, mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, baratabaza inzego z’umutekano mu muhanda (Traffic Police) n’iz’ubuyobozi, nyuma y’uko ikiraro kimwe rukumbi kibahuza n’indi mihanda cyangiritse bikomeye, kigashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.


Ni ikiraro cyamaze gusenyuka ku mpande zacyo, aho n’uruhande rwari rukiri rwiza rwangiritse nk’uko bigaragara ku mafoto yafashwe aho kiri.

Kubera uko cyifashe, Abashinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) abaturage barimo kubasaba ko bafunga uyu muhanda by’agateganyo, hagamijwe gukumira impanuka zishobora kubaho igihe imodoka cyangwa abatwara amagare bagwamo.


Abaturage bavuga ko nubwo iki cyemezo gishyizwe mu bikorwa cyafasha mu gukumira impanuka, kudakora iki kiraro burundu bishobora kuzagira ingaruka zirenze izo gufungirwa, kuko kibahuza n’amashuri, amavuriro n’amasoko.

Bavuga ko hari n’abamaze gutinya kugikoresha, bitewe n’uko gisa n’icyenda kugwa umwanya uwariwo wose.


Umwe mu baturage waganiriye na HANGA NEWS yagize ati: “Iki kiraro kiraduteye ubwoba. Nta kindi dufite twanyuramo. Iyo imodoka iciyeho gato, umuntu ashobora kuhasiga ubuzima. Turatabaza inzego z’umutekano n’ubuyobozi ngo zihutire kudufasha mbere y’uko hagira ubura ubuzima.”

Abandi bavuga ko ikibazo kimaze igihe kigaragazwa, ariko ko nta gisubizo kirambye kirafatwa, ari na byo bituma bagira impungenge z’uko hashobora kuba impanuka ikomeye mu gihe kiri imbere.

Aba baturage basaba inzego bireba, zirimo inzego z’umutekano, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’izindi nzego z’igihugu, kudategereza ko hagira ubura ubuzima, ahubwo zigahita zitabara iki kiraro kikisanwa byihuse kandi mu buryo burambye.

Bavuga ko kwirengagiza iki kibazo byaba ari ugushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage benshi, bagasaba ko ijwi ryabo ryumvwa mbere y’uko iba inkuru y’akababaro.

Emma Claude Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali, HANGA NEWS twamushatse dutegura iyi nkuru ntibyakunze, igihe yabonetse akagira icyo atubwira turabishyira mu nkuru itaha.

2 thoughts on “Gasabo-Jali:Abaturage bo mu Isantere ya Gashyashya barasaba Police gufunga umuhanda kugirango hirindwe impanuka

  • December 24, 2025 at 4:23 pm
    Permalink

    Nonese Koko umuvugizi wumujyi wa kigali yitwa Claude sinarinziko twitiranwa mbega kwandika

    Reply
  • December 24, 2025 at 4:25 pm
    Permalink

    Nonese Koko umuvugizi wumujyi wa kigali yitwa Claude sinarinziko twitiranwa mbega kwandika

    Ngo hitwa Gashyashya

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *