Congo:Abaminisitiri basabwe kujya bajya mu kazi bambaye Uniform ya Gisirikare mu rwego rwo gushyigikira FARDC iri kurugamba

Umwe mu bagize itsinda ry’incabwenge muri DRC, Luc Kabunangu, wiyitirira uburyo bwo kwitwara nk’ingwe k’urugamba, yahamagariye Guverinoma ya DRC gukora igisa n’imyigaragambyo yo mu mahoro, abasaba kujya Bambara imyambaro ya Gisirikare buri wa Mbere kugira ngo berekane akarengane kabo.

Iyi ncabwenge ivuga ko buri muyobozi azajya yambara imyambaro ya FARDC mu rwego rwo kwerekana agahinda n’akababaro batewe n’u Rwanda rwabagabyeho ibitero rwihishe inyuma ya M23, imaze igihe kirerkire ihanganye na FARDC muri Kivu y’amajyaruguru.

Uyu mugabo kandi yahamagariye Minisitiri w’intebe Sama Lukonde, kubimenyesha aba minisoitiri be, yandikira, abadepite n’abasenateri, kugira ngo nabo bitabire ubwo butumire.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 06 Ugushyingo ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Congo 7sur7.CD

Kubw’uyu mugabo yagize ati”  UDPS, iri mu kaga gakomeye , mbese n’igihugu kiri mu kaga gateye ubwoba, ariko ndahamagarira abayobozi b’igihugu cyacu kugira ngo bagaragaze akababaro kacu, Bambara imyambaro y’igisirikare cya Congo.” Ibi kandi ngo bivuze ko buri wese azashyiramo akabaraga bagatsinda u Rwanda.

U Rwanda na DRC ntibacana uwaka kuva inyeshyamba za M23 zeguye intwaro zikongera kurwanira uburenganzira bwazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *