Urujijo ku nganda zafungiwe bavuga ko zikora ibitujuje ubuziranenge nyuma bakarekurwa ari abere – DFA, Akarere, Urukiko haribazwa ufite ijambo rya nyuma
Mu minsi ishize, inganda nyinshi zo mu gihugu zahuye n’ikibazo gikomeye cyo gufungwa, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bwazo, ku bakozi bazo no ku ishoramari muri rusange.
Nubwo impamvu zatanzwe zari izo kurengera ubuziranenge n’umutekano w’abaturage, hari ibibazo bikomeje kwibazwa ku buryo ibyemezo byafashwe byashyizwe mu bikorwa n’ingaruka zabyo.
Ibihombo bikomeje kwiyongera ku nganda zifungiwe.
Inganda zafunzwe zakomeje gushyirwa mu bihombo bikomeye bitaramenyekana igihe bizarangirira. Hari aho:
Abakozi bakomeje guhembwa nyamara inganda zidatanga umusaruro.
Hari inganda zifite inguzanyo mu bigo by’imari zigomba gukomeza kwishyura nubwo ibikorwa byahagaze.
Hari n’inganda zari zaratumije ibikoresho n’ibikoresho fatizo biva mu mahanga, bikaba byaraheze ku mipaka cyangwa mu byambu, bidashobora kwinjizwa mu gihugu.
Ibyo byatumye hakomeza kwishyurwa imodoka n’abashoferi, byose bikaba ibihombo byiyongera.
Ibi byose bigaragaza ko gufunga inganda bitagize ingaruka ku bayobozi bazo gusa, ahubwo byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu n’imibereho y’abakozi.
Abakozi barekuwe ariko inganda zigakomeza gufungwa:
Hari inganda zimwe na zimwe abakozi bazo bajyanywe mu nkiko bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibicuruzwa byavuzwe ko bitujuje ubuziranenge.
Nyuma yo kuburanishwa, bamwe bararekuwe kubera kubura ibimenyetso bibahamya.
Icyakora, nubwo abo bakozi barekuwe, inganda bakoreraga zakomeje gufungwa.
Ibi bituma hibazwa impamvu ibikorwa by’inganda bitasubukuwe mu gihe ubutabera bwagaragaje ko nta cyaha cyagaragaye ku bakozi.
Akarengane gashingiye ku bihombo n’ingaruka zabyo.
Hari aho ibicuruzwa byangijwe cyangwa byamenwe bivugwa ko bitubahirije ubuziranenge, hakiyongeraho igifungo, ihagarikwa ry’ibikorwa n’ibihombo bikomeye.
Iyo byaje kugaragara ko habayeho akarengane cyangwa ko ibyemezo byafashwe bitari bikwiye, hibazwa ikibazo gikomeye:”Ni nde uzabazwa ingaruka z’ibi bihombo byose? Ni nde uzishyura igihombo cyatewe n’iyangirika ry’ibicuruzwa, igihombo cy’igihe n’icy’ubukungu?”.
Itandukaniro mu gufata ibyemezo ku makosa ,Byagaragaye ko hari inganda zimwe zagaragajweho amakosa zigacibwa amande gusa, zigakomeza gukora, mu gihe izindi zafunzwe burundu cyangwa igihe kirekire.
Ibi bituma hibazwa:
Ni irihe tandukaniro ry’amakosa ryagendeweho?
Ni izihe ngingo z’amategeko zishingirwaho mu guhitamo gucibwa amande cyangwa gufungwa?
Ese hari uburinganire mu gufata ibyemezo cyangwa hari aho byafashwe mu buryo butandukanye ku makosa asa?
Urwego rufite ijambo rya nyuma ni uruhe?
Ikibazo gikomeye kurushaho ni urujijo ruri ku bubasha bw’inzego zitandukanye zagize uruhare muri iki kibazo.
Hibazwa niba:
Icyemezo cya nyuma gifatwa n’Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti (FDA), Cyangwa ari urukiko, Cyangwa ari ubuyobozi bw’akarere.
Ibi bibazo byose bituma bamwe bibaza impamvu hari aho inganda zaciwe amande zigakomeza gukora, mu gihe ahandi ibikorwa byahagaze burundu, bikaba byarageze aho bivugwa ko “byaguye mu rungabangabo” kubera kutamenya neza urwego rufite ububasha bwa nyuma.
Bamwe mu baturage baganiriye na HANGA NEWS bibaza impamvu iki kibazo kigaragaza icyuho mu gusobanura no gushyira mu bikorwa amategeko agenga inganda n’ubuziranenge.
Abafatanyabikorwa mu rwego rw’inganda basaba ko habaho:
Gusobanura neza inzego zifite ububasha n’inshingano zabyo, Gufata ibyemezo biboneye kandi bingana, No gutanga ibisobanuro ku buryo ibihombo byatewe n’akarengane byakurikiranwa n’uwabigizemo uruhare.
Ibi byafasha kugarura icyizere mu bashoramari, kurengera abakozi no guteza imbere inganda mu buryo burambye.

