Ruhango-Ntongwe:Abaturage barinubira iteme rihuza Kareba-Kamakara rimaze imyaka irenga itanu ryarangiritse,ryahitanye n’ubuzima bw’abantu
Abaturage bo mu Murenge wa Ntongwe, mu Karere ka Ruhango, intara y’Amajyepfo,barinubira iteme ribahuza n’utundi duce dutandukanye Hagati y’akagari ka Kareba na Kamakara, rimaze imyaka irenga itanu ryarangiritse, bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, aho bamwe batwawe n’amazi mu gihe cy’imvura kubera kubura uko bambuka.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kirekire, ariko ntikirahabwa igisubizo kirambye.
Bagaragaza ko iki kibazo cy’iteme ryangiritse kimeze nk’ayandi mateme atandukanye yagiye yangirika mu murenge wa Ntongwe no mu bice bihana imbibi na wo.

Batanze ingero z’amateme yagiye yangirika mu mezi ya mbere mu bihe by’imvura, arimo iteme rya Kigina/Kebero mu Nyagisozi, iteme ryo mu Mataba rya Nyabitare/Kebero, amateme abiri ahuza Nyarurama na Gako, iteme rihuza Kamakara na Marimba mu nzira ya Kareba–Gako, amateme atatu ya Kayenzi mu Nyamigende, ndetse n’amateme abiri ya Gikoma mu gace ka Gako.

Bamwe mu baturage baganiriye na HANGA NEWS bavuga ko mu bihe by’imvura abana bajya ku ishuri, abajya ku masoko n’abarwayi bajya kwivuza bahura n’akaga gakomeye ko gutwarwa n’amazi. Bavuga ko hari n’abantu bahitanywe n’amazi kubera kugerageza kwambuka iteme ryangiritse.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntongwe bwemeza ko iki kibazo babizi kandi ko cyashyizwe mu byihutirwa.
Mu kiganiro bagiranye na HANGA NEWS, Jean Marie Nahayo Gitifu wa Ntongwe yavuze ko hari gahunda yo gusana ayo mateme n’iteme byangiritse, hakazifashishwa ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Ubuyobozi bwasabye abaturage kwitwararika, cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi, no kwirinda kwambuka ahari amazi menshi ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, mu gihe bategereje ko imirimo yo gusana itangira.

Abaturage bo mu Murenge wa Ntongwe bavuga ko bizeye ko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa, kugira ngo bongere kugenda batekanye kandi ibikorwa by’iterambere bikomeze nta nkomyi.

