Mufti w’u Rwanda yagiranye ibiganiro na Perezida wa Islamic University of Madina ku bufatanye mu burezi
Ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, Nyakubahwa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, ari kumwe n’itsinda yari ayoboye, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Islamic University of Madina iherereye mu Mujyi wa Madina, mu Bwami bwa Arabiya Sawudite, aho bagiranye ibiganiro na Perezida w’iyi Kaminuza.

Ibiganiro byahuje impande zombi byibanze ku gushimangira no kurushaho guteza imbere imikoranire myiza isanzwe hagati y’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda n’iyi Kaminuza ikomeye mu by’Uburezi n’Ubumenyi bwa Kisilamu.

By’umwihariko, hibanzwe ku kwagura amahirwe y’Uburezi ahabwa abana b’Abanyarwanda, cyane cyane mu bijyanye n’amasomo ya Kaminuza n’ayisumbuye mu by’iyobokamana n’ubumenyi rusange.
Mufti w’u Rwanda yashimye uruhare Islamic University of Madina imaze igihe igira mu guteza imbere ubumenyi ku banyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye, anagaragaza icyifuzo cy’uko umubare w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bahabwa ayo mahirwe wakongerwa.

Yagize kandi ati ubu bufatanye bufite akamaro kanini mu iterambere ry’Uburezi n’imiyoborere myiza mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda.
Ku ruhande rwe, Perezida wa Islamic University of Madina yagaragaje ko iyi Kaminuza yiteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda, by’umwihariko mu gutanga amahirwe yo kwiga, amahugurwa n’ubufatanye mu by’Ubushakashatsi n’Uburezi.

Uru ruzinduko ruri mu murongo w’ingamba Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda uri gushyira imbere mu gushimangira imikoranire mpuzamahanga igamije guteza imbere Uburezi n’imibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange.

