Marguerite Barankitse washinze Maison Shalom yashimiwe uruhare mu guteza imbere urubyiruko rwo mu nkambi ya Mahama

Kigali, Tariki 22 Ukuboza 2025 –

Tariki 22 Ukuboza 2025, Maison Shalom International yakoze Imurikabikorwa ngarukamwaka aho yatanze impamyabumenyi (Certificates) ku banyeshuli bayo barenga 200 harimo impunzi ndetse n’abanyarwanda basoje amasomo mu myuga itandukanye irimo guteka kinyamwuga (Culinary Arts) , Ubukorikori Bw’impu (Artisanats du cuir), Kudoda (Coupe & Couture), Ububaji ( Menuiseri), ndetse n’ubwogoshi.

Uyu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wari witabiriwe na Marguerite Barankitse (Maggy), akaba ariwe washinze ikigo Maison Shalom International gifite ikicaro i Kigali, kikaba kinakorera i Mahama mu karere ka Kirehe ndetse no mutundi Turere dutandukanye.

Witabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye, barimo president wa foundation Maggy Barankitse (Président du Conseil d’Administration) Jean-Claude Niyonkuru ndetse na D’amour Kamayirese, Umuyobozi wa Rwanda Leather Association aho bagize uruhare mu gutanga izi certificates ku banyeshuli basoje amasomo.

Abahawe impamyabumenyi bashimiye Mme Maggy bakunda kwita “Oma” ku bufasha n’icyerekezo yabahaye, mu gihe Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Fondasiyo Maggy Barankitse yashimye umuhate wabo, anabibutsa icyo Maison Shalom ibitezeho aricyo gukoresha impano zabo neza kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Mu ijambo rye, Kamayirese yashimangiye ko Maison Shalom yakomeje kugaragaza indangagaciro zo gufasha no gufatanya n’abandi, hatitawe ku nkomoko yabo.

Yagize ati:“U Rwanda ni igihugu gifite umutima wo kwakira no gufasha. Maison shalom ibyo ikora ni bimwe mu byo twatojwe n’Indangagaciro z’Igihugu n’icyerekezo cyashyizwe imbere n’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Kwakira impunzi zaduhungiyeho si ukubaha icumbi gusa, ni no kubaha ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo no kwigira.

Yongeyeho ko ubumenyi mu bijyanye n’impu bufite amahirwe menshi ku isoko, asaba abasoje amasomo gukomeza gushyira mu ngiro ibyo bigishijwe, bakabyaza umusaruro impano n’ubumenyi bahawe.

Bamwe mu bahawe impamyabumenyi baganiriye n’itangazamakuru rya HANGA NEWS, bagaragaza ibyishimo n’ishimwe bikomeye bafitiye Maison Shalom International ndetse na Leta y’u Rwanda. Muri bo harimo Minani Richard na Tuyisenge Janine, bavuze ko amahirwe bahawe afite agaciro gakomeye mu buzima bwabo.

Minani Richard yagize ati:
“Nyuma yuko leta y’Urwanda iduhaye ubuhungiro, Maison Shalom yongeye kudufasha iduha amahirwe yo kwiga imyuga. Ubumenyi twungutse buzadufasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere.Turashimira cyane Perezida Paul Kagame n’igihugu cy’u Rwanda ku rukundo n’icyerekezo byatugaragarijwe.”

Ku ruhande rwe, Tuyisenge Janine yavuze ko aya masomo yamufunguye amaso ku mahirwe yo kwigira no kwiyubaka:
“Twishimiye cyane izi certificates duhawe. Ibi twize bizadufasha kwibeshaho, kwigirira icyizere no gutegura ejo hazaza heza. Turizera ko ubu bumenyi butazatezimbere twe gusa ahubwo na sociyete muri rusange.

Abahawe izi mpamyabumenyi bagaragaje ko biteguye gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, bakorana n’abandi ndetse bakagira uruhare mu iterambere ry’aho batuye.

Iki gikorwa kandi kigaragaza uruhare rukomeye Maison Shalom international ndetse n’Abaterankunga bayo bakomeje kugira mu guteza imbere impunzi n’abanyarwanda mu kubafasha kubona ubumenyi n’ubushobozi bibafasha kwigira no kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *