Muhanga:Haravugwa Ruswa mu masoko y’isuku – Umurenge wa Nyamabuye wahaye isoko kampani itagira ibyangombwa
Mu murenge wa Nyamabuye , umwe mu mujyi yunganira Kigali , mu karere ka Muhanga usanzwe urangwa n’isuku, ubu haracyemangwa Ruswa y’itangwa ry’amasoko y’isuku. Kampani yitwa Agruni yakoraga iyi mirimo yarangije Manda yayo, Nyuma yaho amasezerano arangiye uyu mwanya ntabwo wasizwe ku isoko ngo upiganirwe nk’ibisanzwe ahubwo Gitifu w’uyu murenge Nshimimana Jean Claude yashyizeho kampani y’indi yitwa B. Success Investment ltd bivugwa ko afitemo ukuboko nta soko ribaye, mu gihe amategeko n’amabwira ya RURA abiteganya.
HANGA News, tuganira na Meya w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yatubwiye ko iby’aya masoko twabibaza mu murenge kuko niho bikorerwa. Yagize ati:”Ibijyanye n’amasoko atangirwa mu Mirenge hariyo ababishinzwe mwavugana bakaguha amakuru ukeneye”.

Nyuma yo kuduha umurongo waho twakura amakuru , twaje kuvugana na Gitifu Nshimimana Jean Claude kuri telefoni, yatubwiye ko iri soko ryakozwe kubushake by’abaturage.
Ati:'”Twe nta Budget tugira y’amasoko nk’aya y’isuku, twagendeye kubitekerezo by’abaturage duhitamo kampani tubona ifite ibiciro byiza, kampani yakoraga iyi mirimo Manda yayo yari irangiye hakenewe Indi , iyo twahisemo niba twaribeshye twabisuzuma neza tukareba icyo amategeko ateganya”.
Ubusanzwe kampani kugirango itsindire isoko nuko iba ifite uruhushya rwa RURA , hari Numero ya mbere kuri kampani zitwara imyanda mu ngo na Numero ya 2 Kiri kampani zikora isuku mu mihanda.
Amabwiriza ya RURA hari ibyo ateganya kugirango kampani ihabwe isoko, harimo ibikoresho nk’imodoka zabugenewe , abakozi, n’ibindi…
Gitifu , HANGA NEWS twamubajije niba isoko ryahawe iyi kampani yari yujuje ibisabwa ,atubwira ko ntabyangombwa biri hafi ngo abirebeho, kubijyanye n’ipiganwa avuga ko babibwiye abo bireba .
Ati:”Twabwiye kampani 3 , nizo zazanye ibyangombwa hano, twaricaye tubona iyi B. Success Investment ltd yabishobora nuko byagenze nta bindi bisobanuro mfite naguha”.
Nubwo Gitifu yavuze uko, twaje kuvugana n’iyi kampani yatsindiye isoko , Sam Aimé Nshizirungu atubwira ko bitamureba.
Ati:”Ubwo njyewe naguha ayahe makuru, abatsindiye isoko ntacyo batangaza kuko ntibitureba”.
HANGA News, twifuzaga kubona ibyangombwa byabahejeje isoko kuko biba bitakiri ibanga, kuruhande rwa Agruni ntibabashije kuboneka ngo tumenye icyo babivugaho.

Bamwe mu nzobere , basanzwe bakora iyi mirimo y’isuku HANGA NEWS yaganirije kubijyanye n’amasoko, batubwiye ko mu gihugu Licence ya RURA ifitwe na Kampani 13 gusa, Ati:”Ubwo niba hari Indi Nshya yavutse nta kibazo, turi kampani 13 gusa, iyi mirimo dukora isaba byinshi cyane , ubaye utabyujije ugahabwa isoko nta kizere ko uzuzuza inshingano , habaye hari aho mubonye iyo tutazi n’amahano yabaye ntibyemewe ni byandi bya Ruswa biba mu masoko ,ayacu y’isuku arihariye uwabyijandikamo yabiryozwa”.
Ni muri urwo rwego , inzego bireba guhagurukira iki kibazo, Muhanga tuvuga ko irangwa n’isuku iramutswe ihawe kampani itujuje ibisabwa twakwisanga yuzuye umwanda.

