Nyanza: Polisi yibukije Abanyerondo ko umutekano utangirira ku bufatanye n’abaturage

Nyanza: Polisi yibukije abanyerondo uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ubukangurambaga bwo gushimangira uruhare rw’abaturage mu kubungabunga umutekano, yibutsa abanyerondo bo mu Karere ka Nyanza inshingano zabo zo gukorana bya hafi na Polisi n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Busasamana, bugamije kongerera abanyerondo ubumenyi ku nshingano zabo no kubashishikariza gukora akazi kabo kinyamwuga, birinda imyitwarire ishobora kubatesha icyizere.

Nsanzimfura Etienne, umwe mu banyerondo bo mu Murenge wa Busasamana, yavuze ko ibiganiro bahabwa bibafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo no kunoza imikorere.

Yagize ati: “Ubu bukangurambaga budufasha kumenya neza uko tugomba kwitwara mu kazi kacu no gukorana neza n’izindi nzego mu gucunga umutekano.”

Nshizirungu Claude, na we ukora amarondo muri uwo murenge, yavuze ko guhora bibutswa inshingano zabo bibafasha gukora neza no kwirinda imyitwarire mibi.

Yagize ati: “Iyo duhawe ibiganiro nk’ibi biradufasha kumenya neza inshingano zacu no gukomeza gukora amarondo neza. Bituma turushaho gufatanya na Polisi n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano w’abaturage.”

Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe, yasabye abanyerondo kurangwa n’ubunyamwuga, ubunyangamugayo no kuba intangarugero mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.

Yagize ati: “Murasabwa gukora akazi kanyu kinyamwuga, mukirinda icyabaganisha mu byaha, kandi mukaba abafatanyabikorwa beza ba Polisi mu gukomeza kubungabunga umutekano.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abanyerondo bafite uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru ku gihe no gukorana n’inzego z’umutekano.

Yagize ati: “Abanyerondo baributswa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha. Twabibukije uruhare rwabo mu gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego, batangira amakuru ku gihe ndetse no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko abanyerondo ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubungabunga umutekano, bityo ko gukomeza kubahugura ari ingenzi.

Yagize ati: “Amarondo agira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha ni yo mpamvu ubukangurambaga buba ari ingenzi, kuko bubibutsa inshingano zabo kandi n’abagaragara bitwara nabi bikabafasha kwisubiraho.”

Polisi y’u Rwanda yavuze ko izakomeza ubu bukangurambaga hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo hagamijwe kongerera abaturage ubumenyi ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha no gukomeza kubaka umutekano ushingiye ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *