PAC yanenze Umujyi wa Kigali ku modoka yaguzwe ikora isuku itujuje ibisabwa
Kigali – Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) yanenze Umujyi wa Kigali nyuma yo gusanga warakiriye imodoka yaguzwe ikora isuku mu mihanda itujuje ibisabwa byari bikubiye mu masezerano y’isoko.

Mu iburanisha ryabaye ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwitabaga PAC, Abadepite bagaragaje impungenge ku buryo iyo modoka yakiriwe kandi hari ibimenyetso byerekana ko itari yujuje ibisabwa.
Kimwe mu byibanzweho ni uko hatashoboye kugaragazwa neza niba iyo modoka yari nshya nk’uko byari biteganyijwe mu isoko, kuko ibilometero byayo byerekanaga ko yari imaze gukoreshwa. PAC yabajije impamvu yakiriwe kandi hari amakemwa yari agaragara mbere yo kuyishyikirizwa Umujyi wa Kigali.

Abadepite bavuze ko kwakira ibikoresho cyangwa imodoka za Leta zitubahirije ibisabwa bishobora guteza igihombo igihugu no kudindiza ireme rya serivisi abaturage baba bategereje.
Iki kibazo kiri mu bindi PAC yagaragaje ko bigaragaza intege nke mu micungire y’amasoko n’iyakirwa ry’ibyaguzwe n’Umujyi wa Kigali. Iyi Komisiyo yasabye ko hashyirwaho uburyo bukomeye bwo kugenzura ko ibikoresho byose byakiriwe byujuje ibisabwa mbere yo kwishyurwa cyangwa gukoreshwa.
Mu bisobanuro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahaye PAC, bwemeye ko hari amakosa yagaragaye mu micungire y’amasoko butangaza ko hari ingamba zatangiye gufatwa kugira ngo atazongera kubaho. Icyakora, abagize PAC bagaragaje ko ibisobanuro byatanzwe bitari bihagije, bashimangira ko amakosa nk’ayo yagombye gukumirwa aho gusobanurirwa nyuma yo kuyakora.


