Hon. Tito Rutaremara yasobanuriye abayobozi bo muri Kanyinya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu
Abayobozi bo mu Murenge wa Kanyinya bibukijwe uruhare rwabo mu gusigasira amateka y’Igihugu.

Abayobozi bagera ku 100 bo mu nzego zitandukanye, kuva ku mudugudu kugeza ku murenge bo mu Murenge wa Kanyinya, basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, mu gikorwa cyari kigamije kubafasha kurushaho gusobanukirwa amateka y’Igihugu no kuyavanamo amasomo abafasha mu nshingano zabo z’ubuyobozi.

Mu ruzinduko rwabo, abayobozi basobanuriwe amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubutwari bwaranze Ingabo za RPA-Inkotanyi, n’uruhare rwagize mu guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda. Basobanuriwe kandi akamaro ko kubungabunga aya mateka no kuyasangiza abaturage, by’umwihariko urubyiruko.

Nyuma y’uruzinduko, hakurikiyeho ikiganiro ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu cyatanzwe na Hon. Tito Rutaremara.

Yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, impamvu zaruteye, inzira rwagenzemo, n’indangagaciro zaranze abaruharaniye kugeza igihugu kibonye amahoro n’umutekano.

Yashimangiye ko abayobozi bafite inshingano zo gukomeza kubungabunga ukuri ku mateka y’Igihugu, kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi.


Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bungutse ubumenyi bwimbitse ku mateka y’Igihugu ndetse ko amasomo bakuyemo azabafasha kurushaho kunoza inshingano zabo zo gukorera abaturage no gukomeza kubaka u Rwanda rufite ubumwe, amahoro n’iterambere.

Iki gikorwa kiri mu rwego rwo gukomeza kongerera abayobozi bo mu nzego z’ibanze ubumenyi ku mateka y’Igihugu, hagamijwe ko bayabyaza umusaruro mu miyoborere no mu bukangurambaga bwo kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ubudaheranwa n’ubupfura biranga Abanyarwanda.

