Kamonyi: Abaturage b’i Ruyenzi bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bukomeje kwiyongera, ubuyobozi bukavuga ko nta birego biratangwa
Abaturage bo mu mudugudu wa Rubumba, akagali ka Ruyenzi, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bukomeje kwiyongera, bavuga ko bubateza umutekano muke mu ngo zabo no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uyu ni umujura camera yafashe yinjiye mu rugo rw’umuntu aje kwiba. Ngo batabaje babura abanyerondo ngo bamufate.
Mu kiganiro bagiranye na HANGA NEWS, uyu wa 6/2/2026 bamwe mu baturage bagaragaje ko abajura babibasira cyane mu masaha ya nijoro, aho bavuga ko bacukura amazu, bakabategera mu nzira, ndetse bakambura abantu utwabo.

Bimwe mubyo batesheje abajura.


Umwe mu baturage wo muri Rubumba, wifuje ko amazina ye atatangazwa kubera impamvu z’umutekano, yagize ati:
“Turara dufite ubwoba kuko abajura badutera nijoro. Iyo duhuruje, nta munyerondo uhita ugera aho ikibazo kiri, bigatuma abajura baducika.”
Undi muturage yavuze ko ikibazo kimaze gufata indi ntera, cyane ko hari n’aho basahuye akabari k’umuturage.

Ati:
“Bigeze gusahura akabari ka Donati, batwara ibintu byinshi. Ibi bituma dutakaza icyizere cy’umutekano wacu, cyane cyane mu ijoro.”

Abaturage bakomeza bavuga ko abo bajura ari insoresore ziboneka muri uwo mudugudu, kandi ko bakunze kubategera mu nzira, cyane cyane nimugoroba.
Umwe muri bo yagize ati:
“Iyo ugiye gutaha nijoro uba uhangayitse, kuko hari aho badutegera bakakwambura amafaranga cyangwa telefone.”

Abaturage bagaragaje ubucye bw’abanyerondo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Bwana Jean Pierre Egide Ndayisaba, yabwiye HANGA NEWS ko nta kibazo cy’ubuke bw’abanyerondo cyagaragajwe ku mugaragaro, anongeraho ko nta birego byemewe by’ubujura biratangazwa n’abaturage.
Yagize ati:
“Dukorana n’inzego z’umutekano n’izegereye abaturage, kandi uwaba afite ikibazo arasabwa kukigeza ku buyobozi kugira ngo gikurikiranwe.”

Nubwo bimeze bityo, abaturage bo mu Rubumba barasaba inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukaza ingamba zo gucunga umutekano, bagashyiraho n’abanyerondo bahagije, kugira ngo ubujura bukomeje kubazengereza bucike burundu.

