Bugesera: Inzoga itaramenyekana biravugwa ko imaze kwica abantu 20, harimo n’uwayikoze
Mu Karere ka Bugesera haravugwa inkuru ibabaje y’inzoga itaramenyekana neza ubwoko bwayo, imaze kwica abantu 20, barimo n’uyivugwaho kuyitegura, witwa Nshimiryayo Damascène.
Amakuru atandukanye agera kuri HANGA NEWS avuga ko iyi nzoga yanyobwaga mu mirenge ya Ngeruka, Ruhuha, Mareba na Gashora, aho abaturage benshi bayinyoye nyuma bakarwara bikabije, bamwe bagahita bitaba Imana.
Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko hari abayita kanyanga, mu gihe abandi bavuga ko batamenya neza ubwoko bw’iki kinyobwa, icyakora bose bahuriza ku kuba cyari gifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abacyinyoye.
“Twabonye abantu batangira kuribwa mu nda, kuruka no guta ubwenge, bamwe bahita bapfa,” umwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruhuha yatangaje.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeje aya makuru, buvuga ko hatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye urupfu rw’abo bantu, hamenyekane n’ubwoko nyakuri bw’iyo nzoga, ndetse hakurikizwe amategeko ku bantu bose baba bagize uruhare muri iki kibazo.
Inzego z’umutekano n’iz’ubuzima zatangiye gukurikirana abarwaye, mu gihe abaturage basabwa kwirinda inzoga zitemewe n’amategeko, cyane cyane izikorerwa mu buryo bwa magendu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwihanganishije imiryango yabuze abayo, busaba abaturage gukomeza gutanga amakuru yafasha mu iperereza, no gukoresha inzoga zemewe gusa kugira ngo hirindwe impfu nk’izi.


keep it up