Kigali: Abaturage bashima igisubizo cyihuse cya Polisi y’u Rwanda mu kuzimya inkongi yibasiye inzu i Kimironko

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara bihutiye kugera ahabereye inkongi yibasiye inzu y’umuturage iri munsi ya Legado Apartment, mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali,maze umuriro uzimywa hakiri kare.

Iyo nkongi yabaye nyuma y’uko umuturage ayibonye ahita abimenyesha inzego zibishinzwe, bituma abapolisi bashinzwe kuzimya inkongi bahagera mu gihe gito cyane.

Bifashishije ubumenyi n’ibikoresho byabugenewe, bashoboye kuzimya umuriro utarakwira mu zindi nzu zegeranye.

Abaturage batuye hafi y’aho byabereye uyu wa 6/2/2026 baganira na HANGA NEWS bagaragaje ko bishimiye serivisi nziza bahawe na Polisi y’u Rwanda, bashima cyane umuvuduko n’ubunyamwuga byaranze iki gikorwa. Bavuze ko ibikorwa nk’ibi bibongerera icyizere cy’umutekano n’ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati: “Twari dufite impungenge ko umuriro ushobora gukwira henshi, ariko Polisi yaje vuba cyane. Bakoranye ubunyamwuga, umuriro urazima, natwe turatuza. Serivisi baha abaturage irashimishije cyane.”

Undi muturage w’aho hafi na we yagize ati: “Iyo ubonye Polisi ikwitaho ityo, wumva ufite umutekano. Twashimye uburyo bakiriye amakuru yacu bakaza batadindije.”

Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage batanze amakuru ku gihe, ibibutsa ko gutanga amakuru vuba bigira uruhare runini mu gukumira no kugabanya ingaruka z’impanuka zitandukanye zirimo inkongi.

Yanakanguriye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano n’ituze rusange.

Iki gikorwa cyongeye kugaragaza umuhate wa Polisi y’u Rwanda mu gutanga serivisi zinoze zishingiye ku gutabara vuba, kurengera ubuzima n’iby’abaturage, no gukorera umuturage ku isonga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *