Minisitiri w’umuryango n’iterambere yasuye ECD ya Karama agaburira abana Indyo yuzuye

Abayobozi batandukanye mu karere ka Nyarugenge , hamwe n’abagize komite y’umurenge wa Kigali, uyu wa 5/10/2023 bari kumwe na Minisitiri w’umuryango n’iterambere, mu kagali ka Nyabugogo mu mudugudu wa Kadobogo basura ibikorwa by’ubururezi.

Nk’uko , byasobanuwe n’umunyamaba w’umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christopher yabwiye HANGA NEWS ko, uyu munsi wahariwe gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato (ECD Day), aho K’ubufatanye na Gikuriro kuri bose (GKBS), itsinda riyobowe na Minisitiri w’Umuryango n’iterambere, DEA w’Akarere ka Nyarugenge, Abayobozi ba Gikuriro kuri bose, Abayobozi batandukanye mu murenge wa Kigali, Inzego z’Umutekano zikorera ku Murenge wa Kigali basuye ibikorwa bitandukanye.

Aho, Hasuwe ECD ya karama, ubuyobozi bureba hamwe Imibereho y’abana n’imikorere y’ikigo, abana bagaburiwe indyo yuzuye kandi bishimye cyane, nyuma abayobozi bakomereje mu nama ku karere ka Nyarugenge hagamijwe kungurana ibitekerezo bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *