Gasabo-Kimironko: Imiryango 16 y’abanyerondo yabanaga binyuranyije n’amategeko yarasezeranye

Imiryango igera kuri  16 y’abakora akazi ko gucunga umutekano (Irondo)  yo mu murenge wa kimironko, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali yasezeranyijwe imbere y’amategeko, nyuma y’uko bamwe mu bayigize bakomeje kubona ingaruka baterwa no kubana mu buryo butemewe.

Imwe mu miryango yasezeranye yishimiye ko yaretse kwitwa ingaragu imbere y’amategeko, abandi bagaragaza ko bagiye bahomba byinshi kubera kubana batarasezeranye.

Eric Bagiruwubusa  wari umaranye n’umugore we imyaka ine, yavuze ko kimwe mu byatumye bafata icyemezo cyo gusezerana harimo amahirwe yajyaga abuzwa n’uko batasezeranye.

Ati “Ubu urwikekwe ku mugore wanjye ruvuyeho, hari ibyangombwa najyaga njya gushaka kugira ngo mbitange mbone akazi simbibone kuko nabaga ntarasezeranye, nkafatwa nk’ingaragu, ubu rero ngiye kujya mbibona, ikindi umugore wanjye yabagaho adatuje kubera ko tutasezeranye.”

Abandi banyerondo baganiriye na HANGA NEWS bagize bati “Ubu ikintu gihindutse kuri twe tugiye kubana twizerana bitandukanye na mbere, iyo utasezeranye uba mu rugo usa n’uwihengetse kuko uba uvuga uti uyu mugabo yazanyirukana agashaka undi akaba ariwe basezerana ariko ubu umutima wagiye mu gitekereko.”

Umwali Pouline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo (DEA) yashimiye imiryango yasezeranye avuga ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye.

Ati “Turashima umusaruro wavuye muri ubu bukangurambaga ku kwimakaza ihame ry’uburinganire. Ni urugero rw’ibishoboka kandi bigaragaza ko ubufatanye bw’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu kubaka imiryango ishoboye kandi itekanye ari ngombwa.”

Yakomeje ,agira Ati “U Rwanda rwiyemeje kubaka imiryango itekanye kandi iteye imbere kuko umuryango ariwo shingiro ry’iterambere nk’uko icyerekezo cy’igihugu cyacu kibigaragaza. Abashinzwe umutekano bacu ,  icyo kwimakaza ihame ry’uburinganire rero ni kimwe mu bisubizo mu kugera kuri iyi ntego.”

Yavuze ko kandi bagiye gukomeza kongerera ubumenyi abakozi batandukanye b’uturere n’imirenge mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

DEA, Umwali Pouline niwe wayoboye umuhango wo gusezeranya abageni”.

Bamwe mu baturage bari baherekeje imiryongo y’abanyerondo yasezeranye.

DEA, yari kumwe n’inzego z’umutekano.

Abageni bari bacyeye.

Byari ibyishimo.

Umuhango wasojwe n’ubusabane.

Byari ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *