Impinduka muri College de Butamwa:Abanyeshuri batangiye mu byishimo kubera ibikorwaremezo binshya
Abanyeshuri biga mu kigo cya College de Butamwa , giherereye mu karere ka Nyarugenge,umurenge wa Mageragere, kimwe n’ahandi mu gihugu batangiye umwana w’amashuri 2022-2023.
HANGA News,uyu wa 26/9/2022 yasuye iki kigo mu rwego rwo kureba uko ubuzima butangiye cyane amasomo niba yatangiye n’abanyeshuri bahageze.
Ubwo twari mu kigo ,twasanze hari bamwe mu banyeshuri bari gutangara kubera isuku n’inyubako Nshya zuzuye.
Iki kigo Ubusanzwe , iyo uhagaze cyane usanzwe ahazi , utunguka ku nyubako z’ibiro nziza zitigeze zihaba, Salle y’abarimu, aho bakirira abashyitsi, Imbaraza zashyizweho amapave, amashuri yarasukuwe asigwa amarange , isuku mu gikoni no mu bwiherero…n’ibindi…
Mu itangira ry’amashuri ku bana 440 bari bateganyijwe kuhagera, twasanze hamaze kugera 280 , ndetse n’amasomo yatangiye bari kwiga, wa bonaga n’abandi bari kuza batinze ku mpamvu zitandukanye.
Nubwo batangiye neza amasomo, umuyobozi w’ishuri yabwiye HANGA News ko hari bimwe mu bikorwaremezo bizadindira kubera amabwiriza mashya ya Minisitiri w’uburezi abuza kwaka amafaranga ababyeyi, ati:”Ubu umushinga wo kwagura aho abana barira, aho baryama n’ahandi birahagaze, ababyeyi bari babyemeje mu nama ko bitangirana nuno mwaka none birapfuye”.
Uyu muyobozi yakomeje asaba ko leta yabunganira kuko imirimo yo kubaka yari yatangiye, ati:”kuba leta yahagaritse inkunga y’ababyeyi, nibe ariyo idutera inkunga kuko uyu mushinga wari wemejwe n’ababyi babona ko bikenewe”.
College de Butamwa, n’igiko gifashwa na leta , kikaba mu bigo byiza bitsindisha , hari umwaka w’ambere kugeza mu mwaka wa gatandatu mu mashami atandukanye.













