Kirehe:Umukecuru Nyirandibori aratabaza ngo yabuze ubutabera- bakubiswe n’umuherwe bimiviramo kujya mu mihango idakama

NYIRANDIBORI Pascasie ni Umukecuru w’imyaka 70 y’Amavuko, aba mu Ntara y’i Burasirazuba, mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Mpanga, mu Kagali ka Nasho, mu Mudugudu wa Pilote.

Uyu mubyeyi,aratabaza inzego zitandukanye z’ubuyobozi cyane RIB na Minisitiri w’ubutegetsi bw’i Gihugu, ku mpamvu z’uko yakubiswe n’umugabo avuga ko ari umunyamafaranga witwa Nzayisaba Athanasius akamuca umugongo, aho avuga ko ngo, byanamugizeho ingaruka zo kujya mu mihango idakama kandi ashaje.

Uyu mubyeyi aganira na HANGA NEWS ku wa 15/9/2025 yavuze ko, yahiye Ubwatsi ahura nawe aramukubita avuga ko abukuye mu murima we, kandi atariho abuvanye.

Nzayisaba Athanasius uvugwa gukubita uyu mukecuru, yabwiye HANGA NEWS ko, uwo mukecuru yamusanze mu murima we amwangiriza abwatsi ndetse yanamukuriye imyumbati,Ati:”Si ubwa mbere, yaranyangirije imyaka”.

HANGA NEWS twamubaje ibyo kumukubita, atubwira ko, ntabyo yakoze ngo ahubwo yamukubise amaso agwa hasi arihwereza,ati”Yandeze kuri RIB ,nditaba ndi sobanura, icyo gihe umukozi wa RIB duturanye yampamagaye kuri telefoni”.

Yabajijwe niba yarahawe urupapuro rumuhamagaza rwa RIB avuga ko umugenzacyaha yamuhamagaye kuri telephone ngo kuko baturanye.

Mu kiganiro yahaye HANGA NEWS yasoje avuga ko umugenzacyaha, yabohereje mu nteko y’abaturage , bagezeyo umukecuru abura umuvugira neza.

Indi mpamvu ituma uyu mukecuru atabaza ngo ni uko hashize hafi ukwezi n’igice birenga kuva mu ma taliki ya mbere y’ukwezi kwa 8/2025 atanze ikirego kuri RIB sitation mu Murenge wa Mpanga ho mu Karere ka Kirehe,aho gufashwa ngo ahabwe ubutabera, umugenzacyaha wamwakiriye amwaka impapuro zo kwa muganga yivurijeho, ngo yazimuha ntazimusubize kuva icyo gihe, yazimwaka akamubwira ko akiri mu iperereza.

Ikindi ashingiraho atabaza inzego nkuru z’ubuyobozi bw’i Gihugu, ngo ni uko yahawe inzu mu mu Mudugudu wa Model village n’Umukuru w’i Gihugu Nyakubahwa Paul Kagame, ubwo yamwisangiye muri presidence ngo kuva yahabwa iyo nzu ahora abwirwa na bamwe mu bayobozi n’inzego z’ibanze ngo ikibazo azajya agira ajye akijyana kwa president ngo yasimbutse inzego.

GANGA NEWS twavuganye n’umukuru w’uyu mudugudu wa Pilote, bwana SEBATWARE Rwakabuba, agira ati “Uwo mukeru nda muzi Nzayisaba Athanasius ,yamusanze mu murima we, amubwira nabi yikubita hasi ariwereza, nta wamukubise niyo makuru mfite nubwo ntarimpari, uwo mukecuru akunda gukururukana, yigeze gukubana cyane abona inzu muri model village yigiriye muri Presidence.”

Wumvise imvugo y’uyu mukuru w’umudugudu wumva ko harimo ikibazo, uyu mukecuru ahura nabyo aho atuye.

HANGA NEWS, twashatse kumenya byinshi kuri iki kibazo, mu butumwa bugufi bwaba message isanzwe haba na WhatsApp bwahawe umuyobozi w’Akarere ka Kirehe bwana Bruno Rangira ngo agire icyo atangaza, iminsi ishize ari itatu ntacyo arasubiza kandi bigaragara ko yabusomye.

Mu gihe inzego bireba zatanga umucyo ku kibazo cy’uyu mukecuru tuzabitangaza muyindi nkuru, cyane ko ngo afite transfer yo kujya kwivuriza i Kigali, yabuze ubushobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *