Nyamagabe: Vice Meya Habimana Thaddée aravugwaho guteza amakimbirane hagati y’amashuri abiri yigisha gutwara ibinyabiza n’amategeko y’umuhanda

Nyamagabe: Kampani Think and Success ivuga ko Vice Meya Ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Habimana Thaddée yayisabye gusesa amasezerano y’isoko ritararangira

Kampani Think and Success ikorera mu Murenge wa Gasaka ,mu Karere ka Nyamagabe, ivuga ko yahuye n’ikibazo cyatewe n’ubuyobozi bw’Akarere, nyuma yo gusabwa gusesa amasezerano yari yaragiranye n’Akarere yo kwigisha gutwara ibinyabiziga n’amategeko y’umuhanda, kandi igihe cy’amasezerano kitararangira.

Ndayisaba Ellia, uhagarariye Kampani Think and Success, yabwiye HANGA NEWS ko Vice Meya w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thaddée, yamuhamagaye amusaba ko bahura muri Hotel Golden Monkey.

Avuga ko agezeyo yasanze Vice Meya Thaddée ari kumwe na Habimana François, uyobora Kampani United Driving School nayo ikorera mu Karere ka Nyamagabe.

Ndayisaba avuga ko muri iyo nama yabwiwe ko Akarere kari kagiye mu ikosa mu gutanga amasoko ku bigo bibiri bitanga serivisi zimwe, bityo ko Think and Success yagombaga gusesa amasezerano yari ifitanye n’Akarere.

Yagize ati:«“Vice Meya yambwiye ko ngomba gusesa amasezerano mfitanye n’Akarere kuko kampani ebyiri zikora ibintu bimwe bitakunda ko zikorera mu karere kamwe,”

Ndayisaba avuga ko yamusubije ko ibyo bitakwiye kuba impamvu yo gusesa amasezerano, kuko mu tundi turere hashobora gukorera amashuri menshi yigisha gutwara ibinyabiziga, kandi buri imwe igatanga serivisi ku banyeshuri.

Avuga ko nyuma yo kutemeranya kuri icyo kibazo, Vice Meya Thaddée yabwiye Habimana François ko uyu Ellia agomba gusubizwa amafaranga yose yatanze kugira ngo ahabwe isoko, ndetse ko n’izindi nyungu yaba yaragize muri icyo gikorwa na zo zakabarwa.

Think and Success ivuga ko iki kibazo cyagize ingaruka ku banyeshuri

Kampani Think and Success ivuga ko amakimbirane hagati yayo na United Driving School atari ikibazo cy’amasosiyete abiri gusa, ahubwo ko ashobora kugira ingaruka ku banyeshuri biga gutwara ibinyabiziga ndetse no ku mikorere y’inzego zirebwa n’ibizamini byo gutwara.

HANGA NEWS yakoze ubucukumbuzi kuri iki kibazo, isanga hari ibibazo bisaba ko inzego bireba zabikurikirana kugira ngo hamenyekane neza icyateye ayo makimbirane, uruhare rwa buri ruhande ndetse n’uburyo amasoko yatanzwe.

Kampani Think and Success ivuga kandi ko ibikorwa byo kwiga gutwara ibinyabiziga byagiye bihura n’imbogamizi.

Ku wa 26 Kanama 2026, ubwo HANGA NEWS yari ku kibuga cya Gasaka gikoreshwa mu myitozo yo gutwara ibinyabiziga yasanze hari hasutswemo ibitaka ku kibuga, ku buryo abanyeshuri batashoboye gukomeza imyitozo uko bisanzwe.

Ibyo bitaka kandi byagaragaraga no mu marembo ya Stade ya Gasaka.

Think and Success ivuga ko ibi bikorwa byagize ingaruka ku banyeshuri bayo, ndetse ikavuga ko hari ibizamini byagiye bisubikwa kubera ibibazo biri muri iyi gahunda.

HANGA NEWS yashatse ibisobanuro ku birego

Mu rwego rwo kumva impande zose no guha abarebwa n’iki kibazo umwanya wo gutanga ibisobanuro, HANGA NEWS yashatse kuvugisha Vice Meya Habimana Thaddée ndetse na Habimana François uyobora United Driving School.

Aba bombi ntibabonetse ngo bagire icyo bavuga kuri ibi birego.

HANGA NEWS, yabandikiye ubutumwa bugufi (SMS) ibasaba kugira icyo batangaho ibisobanuro, ariko kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga, hashize iminsi ine nta gisubizo kiraboneka.

Ikinyamakuru HANGA NEWS kizakomeza gukurikirana iki kibazo, kandi ibisobanuro cyangwa igisubizo kizaturuka kuri Vice Meya Habimana Thaddée cyangwa Habimana François bizashyirwa ahagaragara mu nkuru ikurikira. Dore ko ashinjwa guteza umwuka mubi mu banyeshuri asuka itaka mu kibuga bigiramo.

Kugeza ubu, ibivugwa na Think and Success ni ibirego bitaremezwa n’impande zishinjwa, kandi hakenewe ibisobanuro by’impande zose kugira ngo ukuri kuri iki kibazo kumenyekane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *