Ibirego Congo ihora irega u Rwanda bimaze kubonwa nk’umwana warezwe bajeyi-Abasesenguzi
Abasesengura ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baravuga ko kuba ibihugu bikomeye bitangiye kwerura bikagaragaza ko ibiberayo DRC ibifitemo uruhare, bitanga ubutumwa bw’uko ibirego Congo ihora irega u Rwanda bitangiye kubonwa nk’urwitwazo ku gihugu kimeze nk’umwana warezwe bajeyi.
Mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hakomeje kurangwa umutekano muke, ni ikibazo Congo yakomeje kugereka ku Rwanda ivuga ko arirwo nyirabayazana w’ibibazo bigaragara muri aka gace.
Gusa u Rwanda narwo ntirwahwemye kugaragaza ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo bifite umuzi ku kuba Congo yaromatanye na FDLR umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nyuma bagahabwa intebe muri Congo.
Ibibazo Congo yagiye ishinja u Rwanda byagiye bifatwa nk’ukuri mu bihugu bitandukanye ariko ubu ibihugu bikomeye ku isi bitangiye kugaragaza ko Congo ifite uruhare mu bibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Aha harimo itangazo ryasohowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Iburayi ko Congo ikorana byeruye n’umutwe wa FDLR.
Abasesengura politike yo mu karere basanga igihe kigeze kugira ngo politike y’ikinyoma ireke guhabwa agaciro.
Ngendahimana Ladislas, umusesenguzi muri Politike yagize ati “DRC yagize igihe kinini cyo kubaho nk’umwana barera bajeyi, cira aha nikubite, yavuga iti ikibazo ni u Rwanda bose bati ikibazo ni u Rwanda, u Rwanda rwavuga ruti ikibazo ni FDLR abandi bagafunga amaso, u Rwanda rwavuga ruti FDLR na FRDC barafatanyije barimo kurasa mu Rwanda barimo guhungabanya umutekano w’u Rwanda abandi bagafunga amaso, ibyo byose bigaterwa n’ingungu bafite.”
“Izo nyungu rero baracyazifite ariko kuba batangiye kuvuga uyu munsi byanze bikunze nibabikomeza kuko bashobora kubivuga nko kwiyererutsa bakabivuga bugacya bakikomereza ibyabo, bikwiye guherekezwa n’ibikorwa bifatika bishobora gutuma koko ibibazo bikemuka.”
Kuba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bisaba Congo guhagarika ibikorwa byo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR abasesengura Politike basanga ari intambwe nziza irimo guterwa.
Abasesengura Politike basanga kandi igihugu cya Congo aricyo gikwiye gushaka umuti w’ibibazo w’ibibera mu Burasirazuba bwa Congo.
Ngendahimana Ladislas ati “Nizera ko kuba amahanga atangiye kubivuga bagasaba Congo kugira icyo ikora kugira ngo yitandukanye na FDLR Congo ikabasha kubyumva nk’ubutegetsi cyane cyane Perezida Tskisekedi n’abamwegereye n’abavugize ba Leta ya Congo, nibashobora kubumva batyo kuba Leta ya Congo yabana neza n’u Rwanda njye numva nta cyatuma bidashobka.”
U Rwanda ntiruhwema kandi kugaragaza ibikorwa by’ubushotoranyi bikorwa na na Congo ku Rwanda, birimo ibitero bya FDLR ifatanyije n’ingabo za Congo byagiye bigabwa ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye n’ibindi.

