Kwibuka32: Abakoloni bashyize u Rwanda mu nzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Lt Col (Rtd) Nyirimanzi
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, Lt Col (Rtd) Gerard Nyirimanzi yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside atari umwimerere w’umuco nyarwanda, ahubwo yazanywe n’Abakoloni bagamije gucamo ibice Abanyarwanda.

Yabitangaje mu kiganiro yatanze cyibanze ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yasobanuye ko mbere y’ikorwa ry’ubukoloni, Abanyarwanda babanaga mu mahoro, basangiye indangagaciro z’ubumwe, ubufatanye n’ubwuzuzanye.

Ati: “Mu muco nyarwanda, nta ngengabitekerezo y’amacakubiri yabagamo. Abanyarwanda babanaga nk’umuryango umwe. Abakoloni ni bo bazanye imyumvire yo gushyira abantu mu byiciro, bishingiye ku bintu bidafite ishingiro.”

Nyirimanzi yakomeje agaragaza ko amacakubiri yashyizweho n’Abakoloni yubakiye ku bintu bidafite gihamya ifatika, birimo ibishingiye ku miterere y’umubiri.
Yatanze urugero agaragaza ko no mu muryango umwe usanzwe, habonekamo itandukaniro ritandukanye ku mubiri, ariko bidakwiye gushingirwaho mu gutandukanya abantu.

Ati: “Nko mu bantu bavukana, usanga harimo abarebare n’abagufi, abafite amazuru manini n’amato. Ibyo ntibikwiye gushingirwaho mu kubacamo ibice cyangwa kubashyiramo inzangano.”
Yashimangiye ko hari Abanyarwanda banze kwakira iyo ngengabitekerezo yazanywe n’Abakoloni, bagakomeza kubungabunga ubumwe n’indangagaciro zaranze Abanyarwanda kuva kera.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abaturage n’urubyiruko, hibandwa ku gusigasira amateka no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, hubakwa ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Abitabiriye iki gikorwa bibukijwe ko kwibuka atari ugusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ari n’inshingano yo kubaka ejo hazaza hazira amacakubiri, hubakiye ku kuri, ubumwe n’ubudaheranwa.

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje hirya no hino mu gihugu, bigamije guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera.

