Abadepite basabye Urwego rw’Umuvunyi kongera imbaraga mu bugenzuzi rukora mu nzego za Leta

Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye Urwego rw’Umuvunyi kongera imbaraga mu bugenzuzi rukora mu nzego za leta n’iz’abikorera, hagamijwe guteza imbere imiyoborere myiza no kurwanya ruswa n’akarengane.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo urwego rw’Umuvunyi rwagezaga ku bagize imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko raporo y’ibikorwa byarwo mu mwaka wa 2021-2022 n’ibikorwa biteganijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023.

Ni raporo y’amapaji 229 aho umuvunyi mukuru agaruka ku ntambwe yatewe mu nzego bakorana n’izo bashinzwe kugenzura ku bijyanye no kubahiriza amategeko, gukorera mu mucyo, kurwanya akarengane n’ibindi bintu bitandukanye bifitanye isano n’imiyobore myiza no guha abaturage serivise inoze kandi ku gihe.

Iyi raporo igaragaza ko kumenyekanisha imitungo mu bayobozi n’abakozi ba leta bigeze ku kigereranyo gishimishije, aho abagera ku 99.5% bagaragarije urwego rw’Umuvunyi imitungo bafite n’inkomoko yayo kugira ngo birufashe kugenzura niba koko bacunga neza imari n’umutungo wa rubanda bahawe gukoresha mu nyungu rusange.

Gusa umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine yagaragarije inteko ko hari inzego zigifite ibibazo mu micungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo w’igihugu, akaba yibanze ku nzego z’ubuzima n’inzego z’uburezi.

Ibibazo byinshi bikihagaragara muri izi nzego zombi bifitanye isano n’imicungire mibi y’abakozi n’ibikoresho, ndetse no gutanga amasoko ya leta mu buryo utubahirije amategeko nk’uko byagaragaye cyane mu gikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri giherutse gukorerwa hirya no hino mu gihugu.

Abagize inteko ishinga amategeko bashimye ibikorwa by’uru rwego mumwaka wa 2021-2022, ariko bamwe bagaragaza ko hari ibikwiye kuzanozwa ubutaha n’impungenge ku bibazo bireba uru rwego iyi raporo itagaragaza uburyo byaba byarakemuwemo.

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine yatanze ibisobanuro ku bibazo abagize inteko ishinga amategeko bamubajije, abasezeranya kuzubahiriza inama batanze mu bikorwa uru rwego ruteganya mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023

Ibikorwa by’urwego rw’Umuvunyi muri uyu mwaka wa 2022-2023 bizibanda k’ubukangurambaga, gukurikirana imyitwarire y’abanyanyapolitike n’abandi bayobozi, no gufasha abaturage kurwanya ruswa n’akarengane ariko hibandwa mu gukemura ibibazo by’abatura binyujijwe mu buhuza mu rwego rwo kubafasha kwirinda gusiragira mu nkiko.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *