RURINDO: Hasorejwe ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko rwo mu mashuri

Mu gihe cyo  kuva ku wa 3 kugeza ku wa 7 Gashyantare 2026, mu Karere ka Rurindo, Intara y’Amajyaruguru, habaye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ruri mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bufite insanganyamatsiko igira iti:
Nanze ibiyobyabwenge kuko arinjye Rwanda rw’ejo.”


Ubu bukangurambaga bwateguwe n’umuhanzikazi Mutimawurugo Claire Uwineza, afatanyije n’itsinda ry’abakorerabushake (volunteers), ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo MINEDUC, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC), Polisi y’u Rwanda, n’abandi bafatanyabikorwa barimo Rwanda Foam, Sulfo Rwanda Foam, Hope Line Sport, bagize uruhare rukomeye mu gutanga ibikoresho byashimiwe abanyeshuri bitwaye neza.


Ibigo by’amashuri byitabiriye
Iki gikorwa cyakorewe mu bigо 7 by’amashuri byo mu Karere ka Rurindo.

Ibyakozwe muri ubu bukangurambaga
Mu bikorwa by’ingenzi byakozwe harimo:

 

Gutanga ibiganiro by’ubukangurambaga ku ngaruka z’ibiyobyabwenge

Gukusanya amakuru ajyanye n’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge

Gutegura amarushanwa ku rwego rw’akarere yahuje ibigo by’amashuri (mu mivugo n’indirimbo).

Gutanga ibihembo ku banyeshuri batsinze

Gushyikiriza ubuyobozi bw’Intara, Akarere na Polisi amakuru yakusanyijwe
Mu makuru yakusanyijwe, amakuru 182 y’abantu bakekwaho gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge yashyikirijwe inzego zibishinzwe.

Abantu bose bagezweho n’ubutumwa muri rusange ni 13,439, bigaragaza ko ubu bukangurambaga bwagize uruhare rukomeye mu gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kubaka ejo heza h’u Rwanda.

Abitabiriye iki gikorwa
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi n’inzego zitandukanye zirimo:

Intumwa ya Minisitiri w’Uburezi (MINEDUC)

Uhagarariye amashuri mu Karere ka Rurindo


Uhagarariye Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu

Mutimawurugo Claire n’itsinda rye
NYC n’urubyiruko rw’abakorerabushake
Abarimu n’abanyeshuri


Abateguye iki gikorwa bashimira byimazeyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rurindo bwemeye ko ubu bukangurambaga bukorerwa muri ako karere, ndetse n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutuma iki gikorwa kigenda neza.


Ubu bukangurambaga bugaragaza ko kurwanya ibiyobyabwenge bitangirira mu rubyiruko, bityo kubashishikariza guhitamo ubuzima bwiza bikaba ari ishingiro ry’iterambere rirambye ry’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *