Gakenke:Umurenge wa Mataba umaze Imyaka ibiri utagira ushinzwe Irangamimirere

Abaturage batuye mu murenge wa Mataba, akarere ka Ga Gakenke, barimo gutaka service mbi batewe nuko bamaze Imyaka ibiri badafite umuyobozi ushinzwe Irangamimirere.

Abavuganye n’itangazamakuru bagaragaje iki kibazo nk’ihurizo ribakomereye cyane , Ati:”Kwandukuza abacu bitabye Imana ntibikunda, ndetse no kwandikisha abavutse ntabyo byarahagaze , bitugiraho ingaruka zikomeye kuko iyo tugiye kwishyura Mituweli bidusaba kwishyurira n’abapfuye naho abavutse n’ikibazo kuko ntaho baba banditse”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke , bwavuze ko iki kibazo bakizi, bashyize uyu mwanya kwisoko ,Uwamaho Ushinzwe imibereho y’abaturage yabwiye umunyamakuru ko iyo hari service zijyanye no gusezeranya abageni babatiza umuyobozi, ati:”Turabizi ko nta muyobozi Ushinzwe Irangamimirere uhari muri Mataba, tumaze igihe tubatiza iyo hari gahunda yo gusezeranya abageni”.

Abaturage barimo gutabaza bifuza ko bahabwa umuyobozi bakabasha kubona service z’irangamimerere , cyane abageze igihe cyo gufata irangamantu bibasaba kujya ku karere Kandi bibatwara urugendo rurerure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *