RIB yagaragaje ko Ubujura buza ku isonga mu byaha bibangamiye ituze ry’abaturage ba Kicukiro

Inama Nyunguranabitekerezo kuri uyu wa kabari Tariki ya 9/10/2025, yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’imirenge n’utugari, n’imidugudu, yibanze ku kunoza imiyoborere myiza, gushimangira umutekano n’iterambere ry’abaturage.

Ni inama yagarutse ku ruhare rw’inzego z’ibanze mu gukemura ibibazo byihutirwa ndetse no kongera imbaraga mu guhuza ubuyobozi n’abaturage.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Ubugenzacyaha (RIB), hanagarutswe ku mibare y’ibyaha bihangayikishije akarere. RIB yagaragaje ko ubujura bukomeje kuza ku isonga mu byaha byigaragaza kenshi, burimo ubujura bwo mu ngo, ubwibano, gushikuza, kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bikomeje guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage.

RIB yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage, gukumira ibyaha no kongera ubufatanye mu gutanga amakuru hakiri kare.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangariye HANGA NEWS, ko bugiye gushyira imbere ingamba nshya zo gukumira no kurwanya ibyaha, harimo:

1. Gukomeza ubukangurambaga ku mutekano n’imiyoborere myiza binyuze mu biganiro mu midugudu no mu ngo-ndakemwa.

2. Gushimangira irondo ry’umwuga n’irondo rusange, hagamijwe kongerera abaturage uruhare mu gukumira ibyaha.

3. Kunoza imikorere y’inzego z’ibanze no kongera ubumenyi bw’abayobozi ku miyoborere ishingiye ku gukemura ibibazo by’abaturage vuba.

4. Kwihutisha ibikorwa by’iterambere by’umuturage birimo guteza imbere imishinga y’urubyiruko n’abagore, kunoza serivisi n’imibereho myiza.

5. Gushyira imbaraga mu gutanga amakuru ku gihe no guhuza neza inzego z’umutekano n’abaturage mu gukumira ibyaha by’ubujura.

Inama yasojwe n’isezerano ry’abayobozi ko izi ngamba zigiye gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse, hagamijwe kubaka akarere karangwa n’umutekano, imiyoborere myiza n’iterambere rirambye ry’abaturage bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *