Abanyeshuri ba Batsinda Vision School bakoze urugendoshuri rugamije kubamenyesha amateka n’ubukerarugendo bw’u Rwanda

Karongi: Abanyeshuri ba Batsinda Vision School ishuri riherere mu mujyi wa Kigali, bakoze urugendoshuri mu Karere ka Karongi, basura ahantu nyaburanga n’ahafite amateka akomeye mu Rwanda. Iki gikorwa cyateguwe hagamijwe kubafasha kwagura ubumenyi ku mateka y’igihugu, umuco ndetse n’ubukerarugendo.

Umuyobozi wa Batsinda Vision School, Ntirenganya Jean Chrisostome, yavuze ko uru rugendoshuri ari gahunda ngarukamwaka ishuri ritegura mu rwego rwo guha abanyeshuri amahirwe yo kwigira ku byo babona n’amaso yabo, bakarushaho gusobanukirwa amateka n’indangagaciro z’igihugu.


Yagize ati: “Dutegura uru rugendoshuri buri mwaka kugira ngo abanyeshuri bamenye amateka y’u Rwanda, basobanukirwe n’ubukerarugendo igihugu cyacu gifite ndetse banakunde kurushaho kukibungabunga. Kwigira mu ishuri ni ingenzi, ariko no gusura ahantu nyaburanga bifasha abana gusobanukirwa neza ibyo biga.”


Muri uru rugendo, abanyeshuri basuye ibice bitandukanye biranga Akarere ka Karongi, kamenyerewe ubwiza bw’inkombe z’Ikiyaga cya Kivu n’ahantu hafite amateka yihariye.

Abanyeshuri bagaragaje ko uru rugendo rwabafashije kunguka ubumenyi bushya no gusobanukirwa byinshi ku gihugu cyabo.


Bamwe muri bo bavuze ko gusura ahantu nyaburanga byabafashije guhuza amasomo biga n’ibibera mu buzima busanzwe, bavuga ko bazakomeza gusigasira umurage ndangamateka n’ibidukikije.

Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko buzakomeza gutegura ibikorwa nk’ibi, kuko bifasha abanyeshuri gukura bafite ubumenyi busesuye ku gihugu cyabo, bakarushaho gukunda u Rwanda no kugira uruhare mu kubungabunga amateka, umuco n’umutungo kamere warwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *