Burera: Abanyeshuri babiri bafashwe bakekwaho gukomeretsa umwarimu mu mvururu zavutse ku ifunguro rya saa sita
Abanyeshuri babiri bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butandi, ruherereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gashanje, Umurenge wa Kivuye, Akarere ka Burera, bafashwe bakekwaho gukomeretsa umwarimu mu mutwe mu mvururu zavutse mu gihe cyo gufata ifunguro rya saa sita.

Ibi byabaye ku wa 24 Kamena 2026 ahagana saa sita n’iminota 20, ubwo abanyeshuri bari bageze igihe cyo gufata amafunguro. Nk’uko amakuru aturuka ku buyobozi bw’ishuri abivuga, abanyeshuri umunani bashatse kubuza bagenzi babo gufata amafunguro, bituma umwarimu wari ushinzwe gukurikirana gahunda y’ifunguro agerageza kubakumira no kugarura ituze.
Muri uwo mwuka w’imvururu, uwo mwarimu, Habonimana Jean Bonaparte w’imyaka 38, yakubiswe inkoni mu mutwe n’umwe cyangwa bamwe mu banyeshuri bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa, ahita akomereka.
Abafashwe ni abanyeshuri babiri bagaragazwa muri iyi nkuru nka Elive M. (17) na Fidele N. (15). Amazina yabo yahinduwe mu rwego rwo kubahiriza amahame y’umwuga w’itangazamakuru arengera abana.
Amakuru y’ishuri agaragaza ko abo banyeshuri basanzwe bavugwaho imyitwarire idahwitse, irimo kwangiza ibikorwa remezo by’ikigo nko kumena ibirahure by’amadirishya, guca uruzitiro rw’ishuri no kwica ingufuri.
Nyuma y’ibi byabaye, abo banyeshuri bajyanywe ku buyobozi bw’Umurenge wa Kivuye, mu gihe hategerejwe ko bashyikirizwa inzego z’umutekano kugira ngo hakorwe iperereza ku byabaye.
Umwarimu wakomeretse yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gashanje kugira ngo ahabwe ubuvuzi.
Hagati aho, abandi banyeshuri bakekwaho kugira uruhare muri uru rugomo bahise bahunga nyuma y’icyo gikorwa. Inzego zibishinzwe zatangiye ibikorwa byo kubashakisha kugira ngo na bo babazwe ku ruhare rwabo muri ibi byabaye.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uko uru rugomo rwateguwe n’uruhare rwa buri wese mu byabaye, mu gihe ubuyobozi bw’ishuri bukomeje gusaba abanyeshuri kubahiriza amategeko y’ishuri no gukemura amakimbirane mu nzira z’amahoro.
HANGA NEWS twageregaje kuvugana nk’ubuyobozi bw’akarere ka Burera ntabyakunda ubwo twateguraga inkuru, nibagira icyo batubwira tuzabishyira mu nkuru itaha.

