Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bashoferi bakora ibyaha bikabije mu muhanda – Bagiye kuzajya bamburwa ”Permis” burundu
Polisi y’u Rwanda ishami ryo muhanda, yaburiye abashoferi cyane abakora ibyaha bikabije mu muhanda ko ,hari kwiga uburyo hazajya hatangwa amanota ku bashosheri, ukoze icyaha mu muhanda akurweho amanota ajyanye n’icyaha yakoze, uwo bizagaragara ko yakabije amanota yamushizeho azamburwa uruhushya (Permis’) rwo gutwara ikinyabiziga burundu.
Ibi byavugiwe mu kiganiro zinduka, cya radiotv/10 kuri uyu wa 16/6/2022 ,cyarimo kuvuga kugamba z’ikoreshwa ry’umuhanda cyane mu mujyi wa Kigali mu gihe cy’inama ya CHOGM.
N’ikiganiro cyarimo umuyobozi wa Polisi ushinzwe umukano w’ibinyabiziga mu muhanda ,ACP Gerard Mpayimpana n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera.
ACP Gerard Mpayimpana, akomoza ku byaha bikorerwa muhanda yagize ,ati:”Hari abantu baduhamagara ugasanga umuntu arakubwira ngo ikinyabiziga afite kirimo ideni ry’ibihumbi magana ane (400,0000 Rwf), ukibaza uti? nk’uyu yakoze ibyaha bingana gute mu muhanda, kuko icyaha gito gihanishwa ibihumbi 10 Rwf wenda bikabije ibihumbi 25 Rwf, nk’uyu ugereranyije aba yarabangamiye benshi mu muhanda”.
Yakomeje agira ,ati:”Ndagirango mbabwire ko hari kwiga uburyo buri mushoferi amakosa akoze mu muhanda hari uburyo tugiye kujya dufungura konti ihuzwe n’uruhushya afite, uko akoze icyaha agihanirwe n’amanota ajyanye n’icyo cyaha akurwe kuri konti ye, ubwo rero uwo tuzajya tubona yakabije cyane n’amanota yamushizeho azamburwa uruhushya (Permis’) ye burundu, ndagirango rwose abashoferi babyumve birinde gukora ibyaha mu muhanda bitwararike”.
Ntiyigeze avuga igihe iki gikorwa kizatangira gushyirwa mu bikorwa ,ariko yavuze biri muri gahunda Polisi y’u Rwanda bizatangira gushyirwa mubikorwa mu gihe Kiri imbere.
CP John Bosco Kabera, we yavuze ko itangazo Polisi isohoye rijyanye n’ikoreshwa ry’umuhanda rireba abantu Bose, ati:”Ntabwo umuhanda ureba abafite imodoka gusa, yaba umunyamaguru , utwaye igaye, utwaye moto, twese biratureba, icyo dusaba abantu nuko aho banyura hose bajye bubahiriza Ibyapa biri ku muhanda ,naho basanze umupolisi bubahiriza icyo abasabye”.
Yashoje abwira abanyarwanda gukora cyane ibikorwa byaho bibateza imbere, n’abashyitsi babaganye muri iki gihe igihugu kirimo kwakirana inama ya CHOGM kubakira neza.



