Nyarugenge:Binyuze muri Club Rafiki urubyiruko 89 basoje amahugurwa ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga ririmo na AI
Mu kigo cy’urubyiruko (Club Rafiki) uyu wa Gatanu Tariki ya 9/5/2025 hatangiwe Certificate zitandukanye nyuma y’amahugurwa urubyiruko rusaga 89 bahawe harimo kumenya ibijyanye n’ikoranabuhanga ryahindura ubuzima bwarwo.

Ni gahunda yatangijwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo akarere ka Nyarugenge, Urugaga rw’Abikorera mu ikoranabuhanga nkuko byasobanuwe na Stephanie Alamba, umuyobozi mukuru wa Club Rafiki mu kiganiro yahaye HANGA NEWS.

(Photo net) Stephanie Alamba, umuyobozi mukuru wa Club Rafiki.
Yagize ,ati:”Ku ikubitiro urubyiruko rusaga 89 ni rwo rugiye gufashwa mu cyiciro cya mbere, aho bahawe ubumenyi ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial intelligence), ubumenyi kuri mudasobwa n’ibindi birimo kwihangira umurimo”.

Yakomeje avuga ko, aya mahugurwa afitiye uru rubyiruko akamaro gakomeye mu bu buzima bwabo, kuko urubyiruko ruhugukiwe n’ikoranabuhanga ruba rufite ubushobozi bwo gukorera aho ari ho hose ku isi.

Yagize ati “Iyi gahunda ya Club Rafiki kubufatanye n’izindi nzego dukorana yo guhugura urubyiruko mu ikoranabuhanga, ni gahunda igamije guha ubushobozi urubyiruko rw’u Rwanda ubumenyi ku ikoranabuhanga ejo hazaza, twashyizeho urubuga aho urubyiruko rushobora kugera ku bwenge buhangano, imikorere ya mudasobwa, harimo ubumenyi bwinshi bukenewe ejo hazaza, nk’uko mubizi isi irimo kugana ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga turatekereza ko uru ari uruhare rwacu ruto ruzafasha urubyiruko kugira ibyo rukora mu isi igezweho, bashobora kubona imirimo, ufite ubu bumenyi wakorera ahariho hose ku isi.”

Rumwe mu rubyiruko rwahawe amahurugwa barimo Izibyose Innocente babwiye HANGA News ko bishimiye amahugurwa bahawe kuko hari byinshi bungukiyemo , Ati:”Turashimira club Rafiki, baduhaye amahugurwa meza, uyu munsi turi muri bamwe mu rubyiruko rutagiteze amaboko dukeneye ubufasha ahubwo natwe tugiye kongera imbaraga mu mishinga dufite twagure ibikorwa dutange akazi kubandi… rero impamba Club Rafiki baduhaye n’urugendo ruzatugeza ku nzozi zacu nziza Kandi bizashoboka hamwe n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu bashyigikiye urubyiruko bizashoboka”.

Ikigo cya Club Rafiki giherereye mu murenge wa Rwezamenyo mu kagari ka Rwezamenyo I, mu karere ka Nyarugenge,mu mujyi wa Kigali.

Abahuguwe bavuze ko ,ubumenyi bahawe bugiye kubafasha kurushaho kongera imbaraga mubyo bakora.

Yari gahunda ivanzemo n’imyidagaduro.

Yitabiriwe n’abantu batandukanye ubona ko ari benshi.

