Gicumbi: Umukobwa yiyahuje ikinini cy’imbeba arapfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023, mu Mudugudu wa Rusebeya, mu kagari ka Nyambare, mu murenge wa Cyumba, Akarere ka Gicumbi, nibwo hamenyekanye amakuru y’ Umukobwa witwa Uwayezu Claudine uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20 na 22 wiyahuje ikinini cy’imbeba bikamuviramo urupfu.

Umwe mu baturage batuye muri kariya gace yavuze  ko uyu mukobwa n’ubusanzwe yari asanzwe atabanye neza n’ababyeyi be kuko hari igihe atararaga mu rugo.

Ati: “Ababyeyi be bari bamubuze hanyuma mu gitondo bamubona yafashe ikinini cy’imbeba yakiriye, bamujyanye kwa muganga I Byumba nko mu ma saa tanu ahita apfa. Gusa uyu mukobwa bivugwa ko yari ikirara kuko yararaga aho abonye mu gitondo yataha bamubaza aho yaraye agatongana. Nyuma ababyeyi bavuga akongera akagenda gusa yari ikirara.”

Yakomeje avuga ko hari ubwo uyu mukobwa yajyaga afata nk’iminsi itatu akava mu rugo akongera akagaruka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyumba, Nkundabera Slyvestre, avuga ko uyu mukobwa  yariye ikinini cy’imbeba ariko akaba yahise ajyanwa kwa muganga ariko nyuma akaza gupfa.

Ati: “Yariye ikinini cy’imbeba bamujyana kuri Centre de Sante, barongera bamujyana i Byumba”.

Gitifu yakomeje avuga ko bataramenya impamvu yabimuteye, ati:” Gusa nanjye nagiye kuri Centre de Sante nsanga barimo baramufasha bategereje imbangukiragutabara, n’umubyeyi we nahamusanze turavugana ndamubaza nti ese byatewe ni iki?. Ambwira ko atabizi kuko yari yagiye gukora akazi bamubwira ko agiye kuri Toilet akitura hasi ariko bumva arimo kunuka ibinini by’imbeba bahita bamujyana kwa muganga ntakindi yatubwiye.”

Gitifu Slyvestre yibukije ababyeyi kujya bakurikirana abana babo bakamenya n’ibibazo baba bafite.

Kugeza , ubu umurambo w’uyu mukobwa  uri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Byumba kugirango ukorerwe isuzumwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *