Kicukiro:Umuturage arasaba kurenganurwa nyuma yaho urukiko rumufunguye akaba adatekanye

Musengimama Protegene, arimo gutakambira inzego bireba kumufasha ,aho afunguriwe Tariki ya 10/2/2023 adatekanye kubera arimo guhamagazwa ubutitsa kubyaha bigaragazwa n’urupapuro rwamufunguye n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Aravuga ko arimo guhamagazwa n’abantu batandukanye ku kagambane bashaka kongera kumufungisha bamuhimbira ibyaha bindi bishya Kandi bitariho, n’ubu ngo kugirango afungwe bahimbye icyaha cyo kugaragaza inkomoko y’umutungo urukiko yaburanishijwe ruvuga ko nta shingiro gifite rumugira umwere arafungurwa rutegeka ko imanza azaziburana ari hanze.

Akababaro afite, n’ubu , baracyamugendaho bashaka kumusubiza muri gereza I Mageragere aho yavuye banitwaza yuko yabaye umusirikare Kandi Ibi ntaho bihuriye n’ibyo abazwa , ikindi imanza aburana zaravuye mu manza shinjabyaha kuko barazitsinze ubu zikaba ari imanza mbonezamubano.

None arimo gutabaza kubera yirirwa ahamagazwa n’umushinjacyaha muri parike General witwa Uwineza Grace amutoteza ngo yitabe parike General bigaragara ko abogamye iruhande rumwe kuko ari ku mwibandaho cyane Kandi bigaragara ko ibyaha amushinja yafunguriwe n’urukiko rwisumbuye.

Harison Mutabazi, umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, HANGA News twamubajije iby’iki kibazo ntacyo aradutangariza, twagirango tumenye icyo bagiye gukora ku karengane kagaragazwa n’uyu muturage.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkunsi , HANGA News nawe twamuhamagaye tunamwandikira Kuri what’s app tumubaza iby’iki kibazo , ubwo twateguraga inkuru irinze isohoka ntacyo baratangaza, nibagira icyo bavuga turabishyira mu nkuru itaha.

Urupapuro rwerekana ko Protegene yafunguwe I Mageragere, ubu agaragaza ko adatekanye kubera arimo kugambanirwa ngo yongere afungwe kubyaha urukiko rwamufunguriye azaburana ari hanze nkuko yari asanzwe aziburana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *